Ikipe TP Mazembe irashakisha abakinnyi Rayon Sports yubakiyeho

Abakinnyi Rwatubyaye Abdul na Bimenyimana Caleb (Bonfils) barashakishwa n’ikipe Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika nyademokarasi ya Congo.

Ni amakuru yemejwe na Caleb wabwiye RBA ko umushinzwe (manager) ari we uri gukurikirana ibyo kuba yajya muri iyi kipe. Yongeraho ko abyishimiye bikunze yahita ayijyamo kuko ngo n’ubwo akina mu ikipe nkuru nka Rayon Sports yakwishimira kujya mu nkuru kurushaho; ariyo TP Mazembe.

Ni nyuma yuko byavuzwe ko iyi kipe y’i Lubumbashi bamwe bita Englebert cyangwa  TP Mazembe (izina rya sitade yayo) ishakisha umutoza wa Rayon Sports Robertinho ndetse na Caleb.

Nyuma yuko Robertinho avuze ko amerewe neza muri Rayon Sports ndetse agasinya amasezerano mashya, biravugwa ko iyi kipe ishakisha ishakisha Caleb na Rwatubyaye.

Rwatubyaye aherutse gushakwa n’ikipe Younger Africa yo muri Tanzania yatangaga amadolari ya Amerika ari hagati y’ibihumbi 70-90 ariko Rayon Sports igashaka 100.

Kuba mu masezerano y’aba bakinnyi harimo ingingo z’uko babonye amakipe abagura bemerewe kugenda. Bivuze ko Rayon Sports ibonye uyiha ibihumbi 100 by’amadolari kuri buri mukinnyi, bazayivamo muri Mutarama 2019.

Aba bakinnyi usanga bafatiye runini Rayon Sports, kuko Caleb akunze kuyigoboka mu gutsinda ibitego, mu gihe na Rwatubyaye afatwa nk’inkingi ikomeye ya mwamba muri iyi kipe ku bijyanye no kugarira izamu.

Ikipe ya TP Mazembe yashinzwe mu 1939 ni imwe mu makipe akomeye mu karere yaba ku mafaranga no gutwara ibikombe.

Ntakirutimana Deus