Ubutumwa bwuzuye imbamutima za Bakame wakiniraga Rayon Sports

Ndayishimiye Eric bita Bakame yari amaze iminsi avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamwimye icyangombwa kimwemerera kujya gukina mu mahanga.

Uyu Bakame yavugaga ko ikipe ya AFC Leopards yo muri Congo imwifuza cyane, ariko akaba yaratambamirwaga n’izo mbogamizi.

Nyuma yuko mu minsi yashize agaragaje agahinda kenshi k’uburyo yimwe icyo cyangombwa kandi akaba atanahembwa n’iyo kipe, nyamara ayo mafaranga ariyo yakamutunze, atakira inzego zitandukanye zirimo n’urushinzwe umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yatangaje amagambo yuzuyemo imvamutima.

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:

Hello All! (Ndabasuhuje mwese)

I wanna take this time and say, Thank You #RayonSports #Family (Ndashaka gufata uyu mwanya nkabashimira umuryango wa Rayon Sports).

Urugendo rwanjye mu ikipe ya Rayon Sports rwatangiye Tariki ya 12 Nyakanga 2013, rubaye rusubitswe Uyu munsi Tariki ya 17 Ugushyingo 2018.

Imyaka 5 ni myinshi ndi mu ikipe ya Rayon Sports, Ikipe yambereye Umuryango mwiza, ndayishimira bikomeye mu gihe cyose, umunsi ku munsi mwamfashe nk’umwana wanyu, ndabibashimira.

Natanze imbaraga Nari mfite zose n’ubwenge bwanjye mu gihe nari mu ikipe ya Rayon Sports, nkora ibishoboka byose, ngo ikipe ya Rayon Sports igere ku musaruro mwiza.

Ndashimira muri rusange abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, abatoza bose twakoranye, abakinnyi bose nabanye namwe muri iyi myaka 5, abaganga b’ikipe ya Rayon Sports, abakozi bose bose b’ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mwe Abafana ba Rayon Sports sinziko nabona uburyo mbashimira, ariko Muri make Ndabasabira umugisha utagabanyije ku Mana.

Hari ibyabaye mu minsi ishize bitagenze neza, ariko ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira Ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko, nk’uko nabeshyewe kenshi.

Mu mutima wanjye hari ukuri ku byabaye byose kuva mu kwezi kwa 6. Singombwa ko mbigarukaho kuri ubu, icyiza ni ukureba imbere ubuzima bugakomeza.
Hari abashatse gusiga izina ryanjye icyasha, babigambira ku bushake bwabo, ntazi icyo dupfa, ariko nta kibazo mfite njye.

Abakomeje kumba hafi ndabashimira mwese, Umuryango wanjye uciye mu bihe bikomeye mu minsi ishize yose, ndabashimira ko bakomeje kumba hafi.

Umufasha wanjye, umujyanama wanjye, abanyamategeko, abayobozi batandukanye bamfashije, mwarakoze cyane. By’umwihariko ndashimira Itangazamakuru rya Siporo hano mu Rwanda ku kazi mukomeza gukorera umpira.

Umutima wanjye warababaye, ariko ubu ndizera ko byose birangiye, nzagaruka kandi meze neza kurusha Bakame mwamenye mbere.

Perezida Muvunyi, Ndagushimiye cyane, kuba ukoze ibishoboka byose ibibazo bikarangira. Rayon Sports ni Umuryango wanjye. Ndifuriza Rayon Sports ibyiza byose bishoboka mu bihe biri imbere, abakinnyi muzakomeze mukore mushimishe abafana. GIKUNDIRO ni Umuryango! Ejo cyangwa ejobundi Imana nibishaka nzagaruka.
BleuForever (Ubururu iteka ryose).

Kuri Facebook, Bakame yanditse ko yabonye ibaruwa imwemerera kuba umukinnyi wigenga. Gusa ngo yabayeho mu bihe bigoye by’amezi 6 adahembwa na Rayon Sports yamushinjaga kuyigambanira nk’uko bigaragara mu kiganiro aherutse kugirana na Radiyo Salus.

Uko byari byifashe

Radio Salus: Amakuru avuga ko ugiye kujya muri FC Leopard urayavugaho iki?

BAKAME: Nibyo twagiranye ibiganiro ndetse uyu munsi nagombaga kujyayo nkasinya amasezerano,ariko Rayon Sport yanyimye ibaruwa insezerera(Release letter).

Radio Salus: Ibihano yaguhaye ntibirarangira?

BAKAME : Nanditse inshuro 2 mbaha ibisobanuro ku majwi mwumvise,ariko nubu mbambwirako ibisobanuro bidahagije! Ibi ni ubuhemu,kumara amezi 6 udakina utanahembwa kandi ariko kazi kagutunze na FIFA ntabwo ibyemera,ntabwo narinkwiye guhemukirwa na Rayon kuko ntacyo ntayikoreye.

Radio Salus: Ngo waba warasabwe kwandika usaba imbabazi ukabyanga?

BAKAME : Ntabwo nabyanze ahubwo ibyo bambwiraga kwandika nibyo nanze,ngo komite ya kera ya Gacinya na Prosper barankoreshaka bakabetinga? (Kwitsindisha ngo winjize amafaranga), ngo nangaga kugina ndi muzima,ngo naritsindishaga? Mu myaka 5 namaze muri Rayon twatwaraga ibikombe,twarasohotse,natorwaga nk’umuzamu mwiza,nabanzagamo mw’ikipe y’igihugu! Umuntu witsindisha se ibyo yabigeraho ate? Aho kubeshyera abantu ibyo batakoze nareka umupira!

Ntakirutimana Deus