Nyuma yo gupfusha abana 6 yatewemo nyababyeyi none yabyaye

Meenakshi Valand ni umwe mu bantu bake ku Isi washoboye kubyara umwana nyuma yo guterwamo nyababyeyi. Kandi nta kindi cyari kumushimisha cyane kurenza ibyo.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati”Ntabwo nashoboraga kureka kurira nyuma yaho umwana wanjye w’umukobwa avukiye. Yari amarira y’ibyishimo, napfushije abana batandatu mu myaka mike ishize”.

Madamu Meenakshi w’imyaka 28 y’amavuko, yabyariye mu Buhinde mu kwezi gushize kwa cumi nyuma yo kubona nyababyeyi yahawe na nyina umubyara.

Mu myaka icyenda amaze ashatse, Meenakshi yapfushije abana babiri nyuma yo kubatwita mu gihe gisanzwe cyuzuye, inda enye zindi zivamo nuko bimuviramo no kugira nyababyeyi ifite inkovu.

Yarwaye indwara izwi nka Ashermans syndrome mu rurimi rw’Icyongereza, irangwa n’ibimenyetso birimo kubona imihango mike cyane cyangwa ntinaboneke na busa, ububabare bukabije ndetse no kunanirwa gusama cyangwa inda usamye ikavamo.

Ariko ntiyacitse intege.

Yagize ati: “Nashakaga umwana wanjye bwite. Sinashakaga kugira umwana wavutse mu buryo namutwitiwemo n’undi muntu”.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ngiro, abagera kuri 15% by’abaturage ni ingumba, kandi abari hagati ya 3% na 5% muri aba babiterwa no kudakora cyangwa ubumuga bwa nyababyeyi.

Radha yavutse igihe kitageze mu kwezi kwa cumi apima ikilo kimwe na garama 45Yavutse igihe kitageze mu kwezi kwa cumi apima ikilo kimwe na garama 45

Yagannye Dr Shailesh Putambekar, umuganga ukora mu byo kubaga uyobora itsinda ry’abatera nyababyeyi mu bagore bafite iki kibazo mu bitaro bya Galaxy Care Hospital mu mujyi wa Pune.

Nyina Sushila Ben yamuhaye nyababyeyi ye kugira ngo Meenakshi abashe kubyara umwana.

Iyo nyababyeyi yabashije kuyiterwamo neza nta kibazo kibaye n’itsinda ry’abaganga 12 mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2017.

Ariko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yagize iyindi ngorane – urusoro rwa mbere (rw’umwana) yari ahawe rwaranze. Nuko ahabwa urwa kabiri mu kwezi kwa kane.

Ibyumweru bibiri nyuma yaho, Radha yavutse igihe kitageze mu kwezi kwa cumi apima ikilo kimwe na garama 45.

Dr Putambekar yagize ati: “Umuvuduko w’amaraso wa Meenakshi wahise utangira kuzamuka nuko dufata icyemezo cyo kumukorera ‘césarienne’ [kumubaga]. Umwana yavutse igihe kitageze, ariko ameze neza”.

Ni we mwana wa mbere uvutse muri ubu buryo mu Buhinde, akaba uwa 12 ku isi.

Guterwa nyababyeyi bimaze kubaho kugeza ubu:

Umwana wa mbere wavutse nyuma yuko umubyeyi we atewe nyababyeyi, yavutse mu mwaka wa 2014, avukira muri SuèdeUmwana wa mbere wavutse nyuma yuko umubyeyi we atewe nyababyeyi, yavutse mu mwaka wa 2014, avukira muri Suède

Uburyo bwo gutera nyababyeyi bumaze gukorerwa mu bihugu 10: Suède, Arabie Saoudite, Turukiya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, Repubulika ya Tchèque, Brezili, Ubudage, Serbia n’Ubuhinde.

  • Mu 2014 – Umugore w’i Gothenburg muri Suède yabyaye umwana w’umuhungu, buba bubaye ubwa mbere ku isi umugore abyaye nyuma yo guterwamo nyababyeyi. Uwo mugore wari ufite imyaka 36 y’amavuko, yari yahawe nyababyeyi n’inshuti ye yari igeze mu kigero cy’imyaka ya za 60.
  • Mu 2017 – Umugore w’ i Dallas, muri leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabyaye umwana – mu buryo bwa mbere bwari bugenze neza muri Amerika.
  • Mu 2018 – Umugore wo mu Buhinde yabyaye umwana w’umukobwa nyuma yo guterwamo nyababyeyi – bwa mbere mu mateka y’iki gihugu.
  • Abana 12 bamaze kuvuka kugeza ubu hifashishijwe ubu buryo, umunani muri bo bakaba baravukiye muri Suède.
  • Muri aba bana 12, umwe gusa ni we wavutse hifashishijwe nyababyeyi yatanzwe n’umuntu wapfuye.

Bikorwa gute?

Mu guterwa nyababyeyi, udutsi ntabwo duterwa, bityo abagore ntibumve ububabare bw’ibise mu gihe babyara.

Ubu buryo bugitangira, bwamaraga amasaha agera kuri 13.

Dr Puntambekar agira ati:

“Ariko ubu kubera uburyo bwo kubaga inda bitabaye ngombwa ko umubiri ubagwa ahantu hanini [buzwi nka laparoscopic intervention cyangwa keyhole surgery], igihe cyaragabanutse kigera hafi ku masaha atandatu”.

Guterwa nyababyeyi bimaze gukorerwa mu bihugu 10 kugeza ubuGuterwa nyababyeyi bimaze gukorerwa mu bihugu 10 kugeza ubu

Nkuko bitangazwa n’itsinda ryo ku bitaro bya Galaxy Care Hospital, buri gikorwa nk’iki gitwara amadolari y’Amerika arenga ibihumbi 11.

Ariko kuko Meenakshi ari we wari ubyaye bwa mbere mu Buhinde hifashishijwe ubwo buryo, we yabikorewe ku buntu.

Yahawe imiti yo kuburizamo ubwirinzi bw’umubiri igatuma nyababyeyi itamuvamo.

Nyuma y’umwaka ahawe iyo nyababyeyi, abaganga bafashe icyemezo ko biteguye kumushyiramo rumwe mu nsoro.

Abaganga bavuga ko ubu buryo budatekerezwa ko bugira ingaruka ku bukorewe cyangwa ku mwana, nubwo haba hifashishijwe imiti iburizamo gutakara kwa nyababyeyi ndetse no kubagwa inshuro nyinshi.

Mu Buhinde honyine, abagore barenga 600 barindiriye guhabwa nyababyeyi.

Mbere y'ubu buryo bwo guterwa nyababyeyi, uburyo bwashobokaga gusa bwuko abagore bafite ikibazo cya nyababyeyi bashobora kubyara umwana bahuje isano y'amaraso bwari ukugira abagore bandi babatwitira inda buzwi nka surrogacy, mu rurimi rw'IcyongerezaMbere y’ubu buryo bwo guterwa nyababyeyi, uburyo bwashobokaga gusa bwuko abagore bafite ikibazo cya nyababyeyi bashobora kubyara umwana bahuje isano y’amaraso bwari ukugira abagore bandi babatwitira inda buzwi nka surrogacy, mu rurimi rw’Icyongereza

Ubugenzuzi bwakozwe ku isi ku guterwa nyababyeyi, bwasanze ubu buryo ari “intambwe ndende yatewe”, ariko ko bucyeneye kugenzurwa cyane hakorwa amagerageza mu by’ubuvuzi kandi bukagenzurwa ku nzego nyinshi.

Bandika mu kinyamakuru BJOG cyandika ku bushakashatsi mu bubyaza n’indwara z’abagore, itsinda ry’abaganga bo mu Buyapani bavuze ko nubwo guterwa nyababyeyi biha “icyizere cyinshi” abagore bavutse badafite nyababyeyi, ubu buryo buracyari ku rwego rw’igerageza.

Icyizere ni cyo kintu kimwe cyonyine Meenakshi yari arambirijeho: “Narababaye cyane, ariko ubu ibyishimo byanjye ni nta mupaka”.

Ntakirutimana Deus