Inama zatuma Amavubi atsinda amahanga, Abanyarwanda bakamwenyura
Mu mikino ine (4), Mashami Vincent amaze amaze gutsindwa ibiri (2) ananganya indi ibiri (2) mu gihe yatangiriye akazi nk’umutoza mukuru wari ufite intego yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Iyo urebye muri iyo mikino yose, usanga Mashami Vincent atari umutoza mubi mu bijyanye n’aka kazi kuko afite ibigwi bitangushye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Gusa, hari ingingo zimwe na zimwe zafasha uyu mutoza kugira ngo akomeze abe umwe mu batoza bakomeye batoza amakpe y’ibihugu bavukamo.
5.Kwirinda kwiringira amazina abakinnyi bari bazwiho mu myaka ishize
Muri iyi minsi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) ifite ibibazo by’uko iyo ihamagawe usanga impaka zabaye uruhuri bitewe nuko hari igihe usanga harimo amazina y’abakinnyi bari bakomeye mu myaka ishize nyamara muri icyo gihe baba bagomba gushaka intsinzi batari kuri urwo rwego.
Nk’ubu urugero rwa hafi, mu mikino yose u Rwanda rumaze gukina rutozwa na Mashami Vincent ukuyemo umukino wa Central Africa Republic, abakunzi b’umupira w’amaguru bagiye bibaza impamvu Rusheshangoga Michel yakunze kugaruka ku rutonde mu gihe yari amaze igihe adakina mu makipe asanzwe (Club) nyuma yo kuva muri Singida United.
Ku rundi ruhande, ubu Iranzi Jean Claude yabaye inkuru ikomeye nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wa Central Africa Republic ubwo yari ageze mu kibuga habura iminota ine (4’) akabura igikorwa na kimwe yakora cyari guha u Rwanda intsinzi kuko n’abahanga mu byo gutanga amanota ku bakinnyi (Player Ratings) babuze amanota bamuha.
Iranzi Claude ni umwe mu bakinnyi bari bakomeye mu myaka ibiri ishize bitandukanye n’ubu
Ibi ni bimwe mu bigaragaza ko uburyo Amavubi atoranywa usanga ahanini bita ku bushobozi abakinnyi bari bafite mu myaka ishize batarebye ukuntu bahagaze muri icyo gihe u Rwanda ruba rushaka amanota atatu (3).
4.Gukora isuzuma ryimbitse mu gihe hagiye guhamagarwa abakinnyi bava hanze ngo bakinire Amavubi bwa mbere.
Nibyo koko u Rwanda rwanganyije na Central Africa Republic ibhitego 2-2 kandi nta n’itike u Rwanda rutegereje yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu. Gusa hari uburyo u Rwanda rugenda rutakaza amafaranga mu buryo buba bugomba kwigwaho abantu bakareba icyo bakora.
Mu kwitegura umukino Central Africa Republic, Mashami Vincent yahamagaye Shema Tresor na Steve Rubanguka abakinnyi baje bava ku mugabane w’i Burayi. Aba basore bari baje ari ubwa mbere bagiye gukina mu ikipe y’igihugu ariko umukino warangiye batabonetse mu kibuga mu giheb Abanyarwanda bari bazi ko abo basore ari ibitangaza bije gutabara igihugu imbere y’ibigugu.
Shema Tresor wabaye mu Buholandi ubu ari mu ikipe ya Torhout 1992 KM Football club yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi akaba umukinnyi ukina hagati aca iburyo agana izamu. Mashami Vincent yaramwitabaje ariko ntiyakina umukino wa Central Africa Republic.
Rubanguka Steve umukinnyi wavuye hanze aje kwigaragaza bwa mbere akabura umwanya
Rubanguka Steve (Patromaasmeshelen, Belgium) yari yahamagawe mu bakina hagati nubwo ashobora no gukina inyuma iburyo, nawe ntabwo yabashije gukina nibura umutoza umwe ngo Abanyarwanda bamubone bajye bagira n’inyota yo kuba yahamagarwa cyangwa se bakaba bamukuraho icyizere.
Mbona ko mu gihe umukinnyi akina hanze y’u Rwanda byongeyeho mu gihe abatoza baba baramukurikiranye bajya bareba niba abo bakina ku mwanya umwe bari imbere mu gihugu hari ikintu kinini abarusha, mu gihe yaba nta kinyuranyo aje gukora bajya bareka kwangiriza amafaranga y’igihugu bamutegesha indege aje kwicara ku ntebe y’abasimbura kuko n’umukinnyi ubwe bimuca intege kumva ko yavuye hanze aje gukinira igihugu akahava atanahawe umunota umwe cyangwa ibiri.
3.Mashami agomba Kwiga uburyo bwiza yakoranamo n’abakinnyi bakuru mu ikipe y’igihugu
Ubwo Mashami Vincent yahamagaraga abakinnyi 26 azitabaza ku mukino wa Central Africa Republic, abantu batunguwe no kubura Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania) na Jean Baptiste Mugiraneza (APR FC) ku rutonde mu gihe aba bagabo bari bamaze imyaka irenga icumi (10) ari inking za mwamba mu Mavubi.
Ibi bintu ntabwo byabaye byiza kuko nta mpamvu n’imwe ifatika yari gutuma aba bakinnyi Babura mu bakinnyi 26 bagiye mu mwiherero kuko turebye nko hagati mu kibuga usanga hari hahamagawemo abakinnyi barushwa cyane imikino na Mugiraneza Jean Baptiste wa APR FC. Sha umuntu yibaza ukuntu umukinnyi udakina mu ikipe (Club) cyangwa akaba yaramaze kwakira ko ari umusimbura ariko ugasanga afite umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu atanakina ahubwo akamara iminota 90’ yicaye ku ntebe y’abasimbura.
Mashami Vincent nk’umutoza mushya mu ikipe y’igihugu ndetse unacyeneye ko yazayigumana mu myaka iri imbere, agomba kureba uburyo bwiza (Structure) yajya akoranamo n’abakinnyi bakuru mu ikipe y’igihugu kuko barafasha cyane mu kibuga no hanze yacyo.
Mu Rwanda usanga abantu bishingira ku ngingo yo kuvuga ko abakinnyi nka Haruna Niyonzima akuze cyane ku buryo nta mbaraga afite zo kuba yafasha igihugu, gusa twibuke ko Mouhamadou Habibou Habib watsinze igitego cya mbere cya Central Africa Republic afite imyaka 31 akab aari rutahizamu wa Maccabi Petah Tikva FC muri Israel.
Nyuma yo kuba atarahamagawe, Haruna Niyonzima yaganiriye na Radio 10 ababwira ko byamubabaje. Aha nibaza niba byarababaje Haruna Niyonzima nka Kapiteni w’ikipe y’igihugu nta ngaruka byagira ku myitwarire y’ikipe kuko abenshi mu bakinnyi baba bamwubaha.
Haruna Niyonzima kapiteni w’Amavu yareruye agaragaza ko yababajwe no kudahamagarwa
Ikiba gikwiye nuko abakinnyi baba bakuze mu ikipe y’igihugu batabavanamo mu buryo bwihuse ahubwo harebwa ukuntu bagenda bigizwayo gahoro gahoro nk’uko abantu bajya babibona ku mugabane w’i Burayi mu bihugu bitanyeganyezwa mu mupira w’amaguru.
2.Gushyiraho uburyo (System) yorohereza abakinnyi bose mu kibuga
Ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 ubwo Amavubi yanganyaga na CAR, abafana batashye bijunditse Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende muyugariro w’ibumoso mu ikipe ya APR FC n’Amavubi, bavuga ko atakinnye ku rugero rwiza.
Gusa iyo urebye uburyo (System) Amavubi yakinagamo wasangaga abakinnyi bakina mu mpande bagana imbere bari bafite inshingano zo kujya bagaruka bagafasha abakina inyuma ku mpande.
Mu buryo byari biteguye, Hakizimana Muhadjili yagombaga gukina agaruka gufasha Imanishimwe Emmanuel bityo Jacques Tuyisenge agafatanya na Ombolenga Fitina bakagenzura uruhande rw’iburyo rwanatanze umusaruro.
Imanishimwe Emmanuel yari afite ueugamba rukomeye kuko ntabwo yafashijwe na Hakizimana Muhadjili
Muri uyu mukino, Imanishimwe Emmanuel yahuye n’akazi gakomeye ko kuba atarafashijwe na Hakizimana Muhadjili bigatuma Fred Nimani (CAR) wakinaga aca iburyo akoresha cyane Imanishimwe Emmanuel.
Mu busanzwe, Hakizimana Muhadjili ntabwo azwiho imbaraga zamufasha gukina ubu buryo kuko no mu ikipe ya APR FC usanga Nshuti Dominique Savio ariwe ukina ibumoso afasha Imanshimwe Emmanuel, aha nib anta wundi mukinnyi Mashami Vincent yabonaga wakora aka kazi, byari kurutwa nuko yari gufata Eric Rutanga akmushyira imbere ibumoso akajya agaruka gufatanya na Imanishimwe Emmanuel kuko Rutanga agira ubuhanga bwo gukina asatira akaba yanugarira icyarimwe kuko ku bwa Ivan Minnaert muri Rayon Sports bagiye babona Eric Rutanga akina ahitwa kuri 11 kandi neza yewe akanatsinda ibitego.
Imanishimwe Emmanuel yaje kongera gukoreshwa amakosa ubwo Iranzi Jean Claude yari agiye mu kibuga agashyirwa imbere ibumoso ahari hagiye Bizimana Djihad ubwo Niyonzima Olivier Sefu yari amaze gusimbura Hakizimana Muhadjili.
Amakosa yose yabereye ku ruhande rw’ibumoso yashyizwe kuri Imanishimwe Emmanuel nyamara yagowe cyane n’uburyo Hakizimana Muhadjili yakinagamo
Ombolenga Fitina ku mupira akaba yaranagize umukino mwiza
Iranzi Jean Claude yageze mu kibuga bikubitiraho nuko u Rwanda rwari rwatangiye kuganzwa mu mukino, bituma Imanishimwe Emmanuel atabona ubufasha yari amaze iminota irenga 80’ ategereje ngo bibe byamugendekera nk’uko Ombolenga Fitina wari iburyo yari amerewe neza.
1.Kwirinda guhindagura ikipe buri mukino
Abahanga mu bijyanye no gutoza no gukina umupira w’amaguru ntabwo bajya batana no kuvuga ko kumenyerana kw’abakinnyi (Automatisme) bitanga umusaruro. Gusa Mashami Vincent mu mikino ine amaze gutoza ntabwo iki kintu yagihaye agaciro kuko akenshi yanagiye abiteguza abantu ko ari bukore impinduka mbere yuko n’umukino utangira.
Ikintu cyo guhindura cyane ikipe ibanza mu kibuga usanga buri gihe bisiga u Rwanda rutsinzwe cyangwa rukanganya nyuma bigasiga imvugo ivuga ko bataramenyerana.
Amavubi ahoramo impinduka
Ally Niyonzima (8) na Bizimana Djihad (4) bari bakoranye hagati mu mukino wa CAR
Nibyo impinduka ni ngombwa ariko mu ikipe y’igihugu biba byiza iyo habayemo impinduka zitari nyinshi kuko bitera kudahuza mu kibuga bikanabyara amakosa.
Danny Usengimana yagiye mu kibuga asimbuye
Ku mukino w’u Rwanda na CAR abafana bari bizeeye amanota atatu bayabura ku munota wa nyuma
Umukino wanabayemo ubwumvikane bucye
Abakinnyi b’u Rwanda batashye barakajwe no kubura amanota 3
Source: Inyarwanda