Uburengerazuba: Abafite ubumuga bashima Leta ko itabatereranye ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa bayo

Abafite ubumuga bo mu Ntara y’Iburengerazuba bashima Leta uko ibitaho, biciye mu guharanira ko bagira uburenganzira ku bumenyi n’uburezi kimwe n’abadafite ubumuga. Ni igikorwa bashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo barimo Caritas Rwanda.

Nsanzimana Etienne ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga utuye mu Karere Rubavu wemeza ko hari ibyo Leta ikora ngo bagire imibereho myiza.

Aganira n’Umunyamakuru wa The Source Post yagize ati “Natangiye kwiga mfite imyaka 15 bitewe nuko nari mfite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko nta mashuri yadufashaga yari ahari. Ndashima ko Leta yadufashije tugatera intambwe njye na bagenzi banjye tukaba turimo kwiga kimwe n’abadafite ubumuga.”

Nsanzimana agaragaza ko nubwo Leta yakoze byinshi, hakiri ikibazo cy’abarimu badahagije mu bijyanye no kwigisha ururimi rw’amarenga ngo Abanyarwanda bose barumenye.

Ati “Turifuza ko hakwigishwa abantu batandukanye ururimi rw’amarenga, kugira ngo bige bidufasha muri serivisi zitandukanye nko kwa muganga, mu isoko, mu nzego n’ubuyobozi n’ahandi kuko duhura n’imbogamizi zo kutabona izo serivisi  uko bikwiye kubera kutabona abadusemurira.”

Mu guhangana n’imbogamizi abafite ubumuga bagihura nazo, abafatanyabikorwa ba Leta nabo usanga baca hirya hino ngo bayunganire mu kubitaho. Ni muri urwio rwego mu mpera za Kanama 2026, Caritas Nyundo/Kibuye y’idini gatolika mu Rwanda, yahurije hamwe urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rufite ubumuga, mu ngando y’iminsi itatu yahuje abo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu bahagarariye abanda.

Umuyobozi wa Caritas Nyundo Kibuye akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Nyundo /Kibuye Padiri Hatangimbabazi Elie avuga ko bateguye iyi ngando kubanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu kugeza muwa gatandandu mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu kwihangira umurimo.

Ati “Ingando yateguwe na Caritas ku bufatanye na Foundation Liliane binyujijwe muri NUDOR, Ihiriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda. Icyari kigamijwe ni ukubongerera ubumenyi bwongera ubwo bahererwa mu ishuri cyane cyane tugamije kubafasha kwigira. Dufite amateka maremare yo kumva ko abatishiboye cyane abafite ubumuga ko bagomba kubeshwaho no gufashwa, iyo ugendeye kuri gahunda ya Leta natwe abafatanyabikorwa twumva ko dushyigikiye ko uburezi bahabwa mu ishuri bubafasha kwigira bihangira imirimo ndetse no kongera ubushobozi bwo kwigira bakaba batera imbere nk’abandi.”

Yungamo ko babigishije amasomo anyuranye arimo ubuzima bw’imyororokere, kwihangira imirimo, kuzigama no gukoresha neza inguzanyo n’ibindi binyuranye bigamije kubateza imbere.Ikingenzi cyane ni ukubumvisha ko nabo bashoboye mwabonye ko harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo bahuguwe babifashijwemo n’umusemuzi wabyigiye, nabo bakaba bagomba kurwana urugamba rwo kwigira.

Ku ruhande rwa Leta, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Madamu Umuhoza Pascasie yemeza ko hirya y’imibaze gukorwa, Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kuba mason go abafite ubumuga bagire ubuzima n’imibereho myiza.

Ati “Haracyari imbogamizi ku bafite ubumuga cyane ku mashuri,  hari aho kugera ku mashuri bigorana kubera inzira zijyayo,ariko hari ibiri gukorwa kugirango abatuye aho badashobora kugera ku ishuri ku buryo buboroheye  bishoboke.Dushyigikiye iterambere rya buri wese aho kuri ubu hari guhugurwa ibyiciro bitandukanye ku birebana n’ururimi rw’amarenga kugirango abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo bage babona serivisi zitandukanye bitabagoye. Dufite uburezi budaheza kuri bose, tukaba dushimira umufatanyabikorwa Caritas uruhare ibigiramo aho iharanira ko abafite abumuga bagira uburenganzira nku bw’abandi cyane mu burezi.

Madamu Umuhoza yasabye abunguka ubumenyi nkubwo, kutabwihererana ahubwo bakabusangiza bangenzi babo.

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *