Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative rugiye kwigisha abasaga miliyoni esheshatu ku bubi bw’ingengabitekerezo ya jenoside

Abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu bagiye kuganirizwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo kwirinda ipfobya n’ihakana ryayo ndetse n’ingengabitekerezo yayo kuko nta kiza yagejeje ku banyarwanda. Ibyo bizakorwa biciye muri za koperative mu Rwanda.

Mu 1994, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Abasesero bari batuye mu yari Komini Rwamatamu muri Perefegitura ya Kibuye ni bamwe mu bibasiwe cyane, bahuriweho n’ingabo zari ho, abajandarume, abapolisi ndetse n’interahamwe ziturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bagamije kubarimbura, ariko birwanaho, bituma hari bake barokoka muri bo, ku gitekerezo cya Birara Aminadab wabakoranyirije hamwe mu byo bitaga kwivanga no kwiroha ku babicaga mu rwego rwo kwitabara.

Ubu butwari butamenyerewe, ni bwo bwahagurukije abasaga 1020 bibumbiye mu Rugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda-NCCR), bakajya kwiga iby’ubu butwari ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero mu Karere ka Karongi rushyinguyemo abasaga ibihumbi 60 bishwe muri jenoside. Ni igikorwa bakoze ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026.

Abayobozi bahagarariye abandi muri za koperative basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero

Umuyobozi w’uru rugaga, Madamu Nyirabahinyuza Mediatrice avuga impamvu y’urwo ruzinduko n’ibigiye gukurikiraho.

Ati “Twaje hano kugirango dufatanye n’abandi banyarwanda bose  kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo twazanye, twabazanye ngo bongere bige amateka y’Abasesero, amateka yo kuba intwari, kwirwanaho, kuba umwe, kandi aba twazanywe ni intumwa z’abasigaye.

Madamu Nyirabahinyuza avuga ko basobanukiwe n’uruhare rw’abategetsi bariho mbere no muri jenoside, bityo bibaha isomo nk’abayobozi bahagarariye abandi.

Ati “Ingaruka z’ubuyobozi bubi, ziganisha ku mibereho mibi y’abo uyoboye, ku gutatana, ku rupfu nkuko mu Rwanda zagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi. Abaje hano rero tugiye gufasha abo twaje duhagarariye muri byinshi.”

Umuyobozi wa NRRC atanga ubutumwa bwabajyanye mu Bisesero

Yungamo ko ubutumwa bwabo buzagera kuri benshi. Ati “Mu Rwanda hari abaturage bagera kuri miliyoni 14, ariko abasaga miliyoni 6 babarizwa muri koperative zitandukanye, twafashemo abahagarariye abandi bagera ku 1020, ni ukuvuga ko buri karere kose k’u Rwanda gahagarariwe, buri koperative irahagarariwe ngo baze bige, uko jenoside yateguwe, yakozwe. Abaje barajyana butumwa ku bijyanye no kuba umwe, kwikemurira ibibazo.”

Uhereye ibumoso, Meya Muzungu Gerald, hagati Madamu Nyirabahinyuza, ku ruhande (iburyo) Guverineri Ntibitura Jean Bosco

Ubutumwa bajyana kandi burakomeza kwibutsa abo bashinzwe, ibibi by’ipfobya, ihanakana rya jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwirinda ingengabitekerezo yayo.

Ati “Tuzarwanya uwo ari we wese washaka kugira ingengabitekerezo, ariko kandi turi n’abafashamyumvire, uzayigaragaraza tuzamwigisha ahinduke, azaba yatannye tuzamugarura.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste yashimiye abagize iri huriro ko ari bwo bwa mbere kuri uru rwibutso haje abantu benshi bangana gutyo baturutse ahantu hamwe, bigaragaza agaciro bahaye iki gikorwa kandi ko uru rugendo arwitezeho umusaruro mwiza ku bijyanye n’ubutumwa bahawe bwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kudashyigikira ushaka kubiba amacakubiri mu banyarwanda, upfobya n’uhakana jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ukirangwa n’ingengabitekerezo yayo.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste wagarutse ku butwari bw’Abasesero banze kumanika amaboko imbere y’ababicaga

Muri rusange, Guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ubutumwa Guverineri Ntibitura Jean Bosco, Meya Muzungu Gerald na Ngarambe Vedaste uyobora Ibuka mu Karere ka Karongi bahaye abagize Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco (uhagaze iburyo), akurikiwe na Meya w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald(uhagaze hagati) n’Uhagarariye Polisi y’u Rwanda (uhagaze ibumoso).

Aba bayobozi bibukije ko ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’amacakubiri ari ibintu byigishijwe kuva kera abakoloni bagera mu Rwanda, bigenda bihemberwa kugeza jenoside ishyizwe mu bikorwa guherq muri Mata 1994, bityo ko kuyirandura atari ikintu cyakorwa mu myaka 32 gusa ishize jenoside ihagaritswe bityo ko ari urugamba rureba buri wese, cyane abayobozi nk’aba bahagarariye abandi, ijwi ryabo rigera kuri benshi.

Abayobozi bahagarariye koperative bari bitabiriye ku bwinshi iki gikorwa cyo kwibuka

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwq Bisesero mu Karere ka Karongi rwashyizwe na unesco mu murage w’isi wayo mu rwego rwo guha agaciro ubutwari bwaranze abasesero bwo kwirwanaho imbere y’ababicaga.

Mu Bisesero ni hamwe mu hari hakirangwa abatutsi benshi batari barishwe mu minsi ya nyuma ya Jenoside bitewe no kurangwa no kwirwanaho imbere y’ubutegetsi bwariho, bikozwe n’abaturage ubwabo. Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste avuga ko mu Bisesero hari umwihariko wo kwirwanaho bikozwe n’abaturage, mu gihe ahandi habiri hasigaye nko mu Nteko ishinga amategeko hari abasirikare b’inkotanyi 600 no muri Hoteli Mille collines bari barinzwe n’ingabo za Loni.

NTD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *