Ku wa kabiri tariki ya 19 kanama 2025, mu murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, hatangijwe ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) hamwe n’urugaga rw’abikorera (PSF).
Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere n’abikorera bateguye iki gikorwa, bikaba biri muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga yerekwa ibimukorerwa ndetse akaba yabona n’isoko ry’ibyo akora.
Yagize ati “Ibi birajyana na gahunda ya leta yo guteza imbere umuturage, aho ibikorwa akora bijya ku mugaragaro ndetse no kumubonera isoko ry’umusaruro bikamworohera. Ni umwanya wagenewe abaturage kugirango berekwe serivisi zibakorerwa, ni umurongo wa Leta wo kwereka umuturage ko ari ku isonga.”
Yungamo ati “ Hari intambwe iri guterwa mu Karere ka Karongi nk’umujyi ugiye kunganira umujyi wa Kigali, byumwihariko akaba ari n’umujyi w’ubukerarugendo,hakaba hari n’ibikorwa remezo byatangiye gukorwa birimo umushinga wa Gasmeth uzakoresha abakozi benshi baturutse hirya no hino mu gihugu n’ahandi. Abantu benshi rero barifuza kuza gukorera ibikorwa binyuranye muri aka karere,ni ngombwa gutangira kwitegura kuzabakira, mukora byinsi kandi byiza kugirango bazabone ibyobakeneye bitabagoye. Ni byiza rero kunoza imitangire ya serivisi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald, yavuze ko hari ibikorwa bigiye kwibandwaho mu kwitegura kunganira Umujyi wa Kigali.
Ati “ Hari imihanda igiye kuzakorwa mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera kuko ari imwe mu izaba igize umujyi wa Karongi, bityo bikazafasha mu itunganywa ry’umujyi,hagakatwaibibaza byo kubakamo bijyanye n’igishushanyo mboneracy’umujyi,hazaba hari n’ibikorwa remezo binyuranye birimoamazi n’amashanyarazi n’ibindi binyuranye kuburyobizagaragara ko karongi ari umujyi mwiza nk’uko tubibona mu tundi turere twatangiye mbere mu kunganira umujyi wa Kigali.
Umwe mubitabiriye iri murikabikorwa n’imurikagurisha Urimubenshi Aimable yavuze ko biteguye neza.
Ati “Mu kwitegura kuba Akarere kacu ka Karongi kagiye kunganira umujyi wa Kigali, ubu nashinze uruganda rukora amatafari n’amakaro bigezweho, kugira ngo abantu bazage babona ibyo bubakisha bitabagoye ngo bavunike bajya kubishaka kure. Ubu byatangiyeno gutanga umusaruro kuko nk’amatafari yubatse ububiko bw’ahazajya habikwa ibijyanye no kugoboka abahuye n’ibiza nu rwego rw’Intara y’iburengerazuba ni uruganda rwacu rwayakoze, ibyo rero bikagira n’ingaruka nziza mu gufasha abaturage bacu gutera imbere. Nk’ubu nkoresha abakozi barenga 50 buri munsi, biganjemo urubyiruko n’abagore mu rwego rwo kubarinda ubushomeri.”
Insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa n’imurika gurisha ni Hinduka wigire, umuturage ku isonga.
Gashonga Jean Claude