Zimbabwe: Perezida Mnangagwa yatunguranye ajya gusura Tsvangirai utavuga rumwe n’ubutegetsi 

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, na visi-perezida we General Constantino Chiwenga, bajyanye gusura Morgan Tsvangirai iwe mu rugo. Tsvangirai uyobora ishyaka MDC ritavuga rumwe na leta. Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2009 kugera mu 2013.

Nyuma y’ibiganiro byamaze igice cy’isaha, Perezida Mnangangwa yavuguruje ibivugwa ko ashaka gushyiraho guverinoma y’ubumwe n’abatavuga rumwe na leta nkuko bigaragara kuri VOA.

Perezida Mnangwa na Visi-Perezida Chiwenga bagiye gusura Tsvangirai kubera ko arwaye cyane. Afite canseri. Mnangangwa yavuze ko Tshangirai araho, ariko ko agomba gusubira kwivuza muri Afrika y’Epfo.

Tchangirai wagaragaye ko yashaje kandi yananutse cyane, ntacyo yabwiye abanyamakuru nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abayobozi b’igihugu.

Ku ifoto hejuru: Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yasuye Morgan Tsvangirai iwe mu rugo