Iby’uko bitarenze Werurwe, abimukira bavuye muri Israel bazaba bageze mu Rwanda ni ikinyoma- Amb. Nduhungirehe

Mu gihe kitarenze iminsi 90, abimukira bari muri Israel basaga ibihumbi 38 benshi bava mu bihugu bya Erithrea na Sudani.,  ntabwo bazaba bari ku butaka bwayo, nkuko byatangajwe na leta y’iki gihugua. Ibihugu byavuzweho kubakira ni U Rwanda na Uganda, ariko haracyagaragara urujijo ku bijyanye no kubakira.

U Rwanda rwari rwatangaje ko  ruri kurebera hamwe na Israel uko rwakwakira abo bimukira n’impunzi. Gusa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba Amb. Nduhungirehe Olivier yasubije ikinyamakuru gikorera mu Rwanda cyari cyanditse ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka, abimukira bava  muri Israel bazaba bageze mu Rwanda, ko ibyo cyanditse ari ikinyoma.

Ku rubuga rwa twitter, Nduhungirehe yagize ati “ Iki ni ikinyoma-Fake News.”  Gusa ntavuga niba ikinyoma ari ibyavuzwe byo kubohereza mu Rwanda, cyangwa ari uko bashobora kuhaza ariko bikaba byaba nyuma y’icyo gihe.

Igisubizo cya Amb. Nduhungirehe

Uganda yateye  utwatsi ibyo kubakira

Abategetsi ba Uganda babihakanye umunsi umwe nyuma yuko Leta ya Israel itangiye umugambi wo kubirukana nkuko VOA yabitangaje.

Amakuru atangwa n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Israel bavuga ko leta ya Isreal yagiraniye amasezerano n’ibihugu  by’u Rwanda na Uganda, byemeye kwakira abimukira birukanywe ku butaka bwayo mu gihe bemeye ayo masezerano.



Uganda yahakanye ko ayo masezerano  ahari. Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP,  ko batewe impungenge n’amakuru avugwa ku byerekeye ayo masezerano. Amenyesha ko nta masezerano nkayo ahari na leta ya Israel ku byerekeye kujyanayo abo bimukira bavuye muri Israel.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko leta y’u Rwanda ntacyo yabivuzeho. Gusa mu minsi yashize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yari yagize icyo abivugaho, uko u Rwanda rwabimenye ndetse n’inzira zigezweho.

U Rwanda ruhagaze he?

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akaba  n’Umuvugizi wa guverinoma, yavuze ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bari mu biganiro biganisha ku kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30, nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhuriramo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Mu kiganiro yagiranye na New Times, Mushikiwabo yagarutse ku mpamvu u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, anavuga ku biri gukorwa.

Ku bijyanye n’abo banyafurika bazava muri Israel, ibihugu byombi biracyabiganiraho ku buryo bitarabasha kugera ku mwanzuro wa nyuma n’ubwo ibiganiro bimaze igihe.

Mu Gushyingo 2017 byatangajwe ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje kohereza mu Rwanda abimukira ifite baturutse muri Sudani na Eritrea, leta ikazajya ihabwa $5000 ku mwimukira yakiriye, uwemeye kugenda ku neza nawe agahabwa $3500.

Mushikiwabo yagize ati “Twagiranye ibiganiro na Israel ku kwakira bamwe mu bimukira n’abasaba ubuhungiro baturuka muri iki gice cya Afurika bifuza kuza mu Rwanda. Niba bifuza kuza hano twe ntacyo byadutwaye. Uko byakorwa n’uko bazabaho bageze hano nibyo bitaremezwa kugeza ubu.”


Ibyo biganiro ngo binarebana n’uruhare Israel yazagira mu mibereho y’izo mpunzi, harimo kubashakira aho kuba n’ibindi bijyana n’imibereho yabo.

Hari amakuru ko Israel yifuza gufunga inkambi ya Holot aba bimukira babagamo, bigakorwa mu gihe cy’amezi ane ari imbere, noneho amafaranga bakoreshwagaho agashyirwa mu kubimura. Bivugwa ko nibura Israel yabatangagaho miliyoni $68 ku mwaka.

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agira ati “Ndatekereza ko icyo dushaka hano ni uko buri mwimukira uzaza hano agira ibyangombwa by’ibanze nk’aho gutura, kugira ngo azabashe kuguma mu gihugu igihe kirekire akabasha kubona akazi cyangwa agatangiza umurimo umubyarira inyungu.”

“Duteganya ko buri muntu wese uzaza azaba afite aho atura. Ntabwo duteganya ko abantu bazaza bakaguma mu nkambi. Duteganya kubashyira mu buzima busanzwe,”

Abimukira bashobora kuzava muri Israel bagatuzwa mu Rwanda ngo bagera ku 10 000, bitandukanye na 40 000 yagiye ihwihwiswa mu bitangazamakuru byo muri Israel.

Mushikiwabo yakomeje agira ati “Ntabwo mfite imibare neza ariko ngendeye ku biganiro biheruka twagiranaga na Israel, ni uko bazaba bagera ku 10 000 cyangwa barengaho gato, kandi twumvaga ibyo ntacyo bidutwaye.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bitazaba ari ubwa mbere u Rwanda rwakiriye abimukira cyangwa abantu basaba ubuhungiro barimo n’abakomoka mu bihugu byo muri Aziya, ku buryo rufite gahunda ihamye igenderwaho iyo bibaye ngombwa ko hari abantu batuzwa mu gihugu.

Fatanya n’abandi kubasangiza amakuru yacu, isoko y’amakuru n’ubumenyi, Thesourcepost.com