Ahagenewe inganda(KSEZ): Kubura amashanyarazi ahendutse n’amazi ni bimwe mu bibazo byugarije inganda

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Vincent Munyeshyaka aratangaza ko hari politiki irimo gutegurwa irebana no kwita ku gace kahariwe inganda ka Kigali (Kigali Special Economic Zone-KSEZ), ku buryo ikiguzi cyabyo kitabazwa gusa abahakorera. Ibi arabitangaza mu gihe abahafite inganda bemeza ko amafaranga bari basabwe mbere angana na miliyoni 15 buri mwaka kuri buri ruganda yari menshi ku buryo yari kugira ingaruka ku biciro by’ibyo bakora.

Uruganda rukora imyenda rukanayohereza mu mahanga rwa C&H Garment, rwishyura amafaranga ari hagati ya miliyoni 4 n’eshanu buri kwezi rwishyura umuriro w’amashanyarazi rukoresha nkuko bigaragara mu nkuru ya RBA.

Ku rundi ruhande aha mu gace kahariwe inganda ka Kigali Special Economic Zone, havugwa n’ikibazo cy’amazi, nacyo kibangamiye abahakorera.


Inkuru irambuye mu mashusho

Uretse ibi bibazo, aba banyenganda bari basabwe kujya batanga miliyoni 15 ku mwaka kuri buri ruganda yo gufasha mu kwita ku bikorwa remezo biri muri aka gace.

Ibi bibazo abadepite bagize komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko babiganiriyeho na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka asobanura ko hari inzira birimo gusuzumwamo.

Abadepite bagize iyi komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi nyuma yo gusura inganda hirya no hino mu gihugu, basanze zifite ibibazo birimo n’ibikoresho by’ibanze (raw materials), ndetse abakozi ba zimwe mu nganda bagaragaza ko badafatwa neza mu kazi, ikintu iyi komisiyo ivuga ko izaganira n’inzego zibishinzwe.

Igice cyahariwe inganda giherereye mu duce twa Masoro-Munini, na Kagarama-Musave mu karere ka Gasabo, cyashyizweho mu rwego rwo guteza imbere inganda. Mu rwego rwo kubigeraho, leta yagiye yimura inganda zakoreraga ahatazibereye, mu bishanga n’ahandi.