Umukecuru w’imyaka 70 wacunaguzwaga aca inshuro, ntakiyica, yiyubakiye inzu arateganya n’ibiyirenze

  • Kubera ubukene nyine buri muntu wese yaransuzuguraga,bakabona ko ntari umuntu mu bantu, ariko aho mariye kubona iyi nkanta muntu ukinsuzugura.
  • VUP aho yaziye yaduhaye mituweli iduhereza imyenda yo kwambara.irinda ihohoterwa abagore, ituma umugore agira ijambo, rwose ni twuzuzanye.
  • Abahabwa inkunga y’ingoboka(Direct Support) bagera mu bihumbi 96, muri bo hejuru ya 70% ni ingo ziyoborwa n’abagore. 
  • Mu bakora imirimo bahemberwa (Public Works)  bagera ku bihumbi 135, muri bo abaturuka mu ngo ziyoborwa n’abagore bagera kuri 52%.
  • Gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene zateje imbere abagore zibarinda ihohotera

 

Abagore batuye mu bice byagezemo gahunda zigamije gufasha abaturage kuva mu bukene bajyaga bahezwa mu ngo zabo n’ubukene baracyirigita ifaranga bavuga ko ryabahesheje agaciro, rikabarinda guhohoterwa nkuko byakorwaga mbere bataritabira izo gahunda.

Abagore bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bagezweho n’izi gahunda bemeza ko zabafashije kwivana mu bukene, bakagira ijambo mu bandi.

Uwitwa Nyabyenda Hadidja w’imyaka 70 wo mu mu Kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama avuga ko yahawe inka imaze kumuteza imbere nyum yo kubyara gatatu ikanamufasha kwitura.

Avuga ko ikamwa litiro eshatu cyangwa enye ku munsi. Yubatsemo inzu y’ibyumba bibiri binini n’uruganiriro, kandi ngo arateganya kubaka iyisumbuyeho.

Ati “Mbayeho neza kubera iriya nka, nta kibazo ngira, ndarwara nkavanaho amafaranga nkajya kwa muganga.”

Akomeza avuga ko yamurinze icyo yabonaga nk’ihohoterwa yakorerwaga, hari n’abangaga kumuha akazi , icyo gihe ngo yabagaho anasaba.

Nyabyenda Hadidja w’imyaka 70 yiyubakiye inzu, anafite inka ikamwa litiro 4 ku munsi

Ati “Kubera ubukene nyine buri muntu wese yaransuzuguraga akamfata uko ntari, bakabona ko ntari umuntu mu bantu, kuko nta mibereho nari mfite, ariko aho mariye kubona iyi nka yanjye nta muntu ukinsuzugura.”

Mpawenimana Rachel atuye mu Mudugudu wa Karango ho mu kagari ka Mariba, mu Murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke ni umwe mu bemeza ko amafaranga akorera muri VUP yamurinze guhohoterwa, akamufasha kwiteza imbere.

 Ati “VUP aho yaziye yaduhaye mituweli[yatumye babasha kwiyishyurira mituweli], iduhereza imyenda yo kwambara. Icyiza cyayo umusaruro wayo natangiye kuyikorera ku gihumbi ariko ubu bageze ku 1200, ihohoterwa ry’abadamu nta muco mubi ukigaragara vup yarabikemuye, ituma umugore agira ijambo, rwose ni twuzuzanye.

Uretse aba baturage bo mu bice bikunze kubonekamo akazi kubera ibikorwa bitandukanye bihakorerwa, abo mu Murenge wa Nkombo badakunze kukabona bavuga ko nabo bagezweho n’aya mahirwe.

Uwitwa Nyiranzeyimana Emerence wo muri uyu murenge avuga ko amafaranga yavanye mu mirimo ya VUP yamufashije kwishyura ideni ry’ibihumbi 100 yari afite, ndetse nyuma akongeraho no kwigurira ihene yitezeho kuzakomeza kumuteza imbere.

Ku bahabwa inkunga y’ingoboka bavuga ko ibafasha mu kubasajisha neza, batandavuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Rwango Jean de Dieu avuga ko amahirwe imiryango yagiye agira yo guhabwa inkunga y’ingoboka ya VUP yageze ku bawugize bose, yaba umugore n’umugabo ndetse n’abana bakaba barabashije guhindura ubuzima n’imibereho mu buryo bumwe cyangwa ubundi babikesha iyi nkunga.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo

 

Mukayiranga Odette umwe mu baba mu nzego z’abagore muri uyu murenge avuga ko abahawe inka hari aho byabakuye, babona mituweli amata bakabasha no gufasha abana babo ku ishuri, bakanywa amata bakamererwa neza.

Ati “Iyo bahaye inka usanga umugore amerewe neza mu rugo atongera guhohoterwa.  Hari n’abavuye mu guca inshuro bagera ku rwego rwo kwifasha no gufasha abandi”.

Muri uyu murenge wa Bugarama, abahawe inkunga y’ingoboka igenerwa abakuze batishoboye barenga 40. Akomeza avuga ko na girinka yazamuye imibereho y’abaturage, nkuko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Ntivuguruzwa Gervais.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama

Ati “Girinka irafasha cyane, mu buryo bwa rusange, ifasha abaturage kubera ko hari isoko rihagije ry’amata. Muri uyu murenge hari abakene benshi, haracyari n’abakifuza gufashwa muri ubwo buryo.

Umuyobozi ushinzwe gahunda zo gufasha abatishoboye mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’ iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) Gatsinzi Justin,  aherutse gutangaza ko iyi gahunda yagize uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abatuye ingo, cyane ikaba yarafashije ingo ziyobowe n’abagore[abapfakazi], ikabarinda n’ibibazo bitandukanye birimo ihohoterwa baterwaga n’ubukene n’ibindi bashoboraga guhura naryo.

Yabitangaje ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka itegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press yabaye ku wa  Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Gatsinzi akomeza avuga ko iyi gahunda yatangiye hifashishwa ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2, kugeza kuri ubu harakoreshwa agera kuri miliyari 35 ku mwaka. Ku bijyanye n’abagenerwabikorwa ngo bagenda bahinduka buri mwaka. Abahabwa inkunga y’ingoboka(direct support) bagera mu bihumbi 96, muri bo hejuru ya 70% ni ingo ziyoborwa n’abagore. Mu bakora imirimo bahemberwa (Public works) ngo bagera ku bihumbi 135, muri bo abaturuka mu ngo ziyoborwa n’abagore bagera kuri 52%.

Ntakirutimana Deus