Visi Meya wa Nyabihu yatawe muri yombi

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse, wasabye kwegura mu gitondo cy’uyu wa Gatanu, yatawe muri yombi.

Amakuru yizewe aturuka muri aka karere agera ku Kinyamakuru The Source Post ni uko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira guhera saa munani z’uyu munsi.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Modeste Mbabazi. Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Uyu muyobozi azashyikirizwa ubushinjacyaha ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Muri iki gitondo, Ihuriro ry’imiryango irengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi(IBUKA) yari yasabye ko yatabwa muri yombi. Ni mu gihe abagize Ibuka mu karere ka Nyabihu bari baherutse kuvuga ko bibabaje kuba umuturage wo hasi waketsweho ingengabitekerezo ya jenoside atabwa muri yombi, ariko uyu muyobozi akaba ‘akidegembya’.

Hashize ukwezi, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24 mu karere ka Nyabihu, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse,avuzweho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere akavuga ko atafata uru rumuri hari abo ayobora batararubona. Icyo gihe na Meya yemeje ko nta ngengabitekerezo y’a jenoside iri mu magambo n’igikorwa yakoze; none kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018 aba bayobozi bombi basabye kwegura.

Ikibazo cy’amagambo avugwamo ingengabitekerezo ya jenoside yavuzwe ku muyobozi w’aka karere wungirije yazamutse cyane mu itangazamakuru nyuma ya tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.

Bivugwa ko mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere Mukansanga yahawe urumuri yanga kurwakira avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.

Ibi Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko atanze kwakira urumuri rw’ icyizere ko ahubwo buji zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.

Nyuma yaho Meya Uwanzwenuwe Theoneste yagaragaye mu mvugo idatandukanye n’iya Mukansanga ku bijyanye no guharira urwo rumuri abo bayobora mu gihe buji zabaye nke[ko nta ngengabitekerezo ya jenoside yakomojeho].

Ingingo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.

Ingingo ya 3 y’iri tegeko isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.

Iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya jenoside yabaye.

Kigaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Ni muri urwo rwego hashyizweho amategeko kugira ngo hahanwe abakoze ndetse n’abategura gukora iki cyaha cyibasira inyokomuntu, no kurwanya ko cyakongera kuba ukundi mu Rwanda.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Visi Meya wa Nyabihu yatawe muri yombi

  1. Turwanye ingengabitekerezo ya genocide duhereye cyane cyane mu bayobozi bayibitseho.bari guhemukira igihugu cyabizeye hamwe n’abanyarwanda muri rusange babagiriye icyizere.

Comments are closed.