Nyabihu: Amagambo ya Visi Meya yaba abaye intandaro yo kwegurana na Meya?

Hashize ukwezi, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24 mu karere ka Nyabihu, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse,avuzweho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere akavuga ko atafata uru rumuri hari abo ayobora batararubona. Icyo gihe na Meya yemeje ko nta ngengabitekerezo y’a jenoside iri mu magambo n’igikorwa yakoze; none kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018 aba bayobozi bombi basabye kwegura.

Amakuru yo gusaba kwegura k’Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theonetse na visi Meya Mukansanga yamenyekanye muri iki gitondo.

Amakuru ikinyamakuru The Source Post gikesha abantu batandukanye akomoza ko bimwe mu byateye uku kwegura birimo uguhishirana ku magambo yavuzwemo ingengabitekerezo ya jenoside ashinjwa umuyobozi wungirije w’aka karere. Hari kandi ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo w’akarere cyane cyane ujyane no kubaka inyubako nshya ku biro by’aka karere.

Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye na Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere Bwana Gasarabwe Jean Damascene yavuze ko ibyo bivugwa atabizi ko icyo azi ari ibarura yakiriye y’ubwegure bw’abo bayobozi ‘ku mpamvu zabo bwite’. Akomeza avuga ko abavuga izo mpamvu umuntu yazibabaza neza.

Gusa icyo yemera ni uko iyo umuntu yayimeje ibyo gukora ntabigereho yisuzuma.

Ati” Umuntu iyo ahize imihigo ntayigereho uko bikwiye ashobora kwegura ku nshingano iyo abona atakizitunganya uko bikwiye, ni nk’umukinnyi uri mu kibuga. Iyo abona ananiwe asaba ko bamusimbura.”

Iri yegura rije rikurikirana n’iryabayeho ku Munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wo muri aka karere ndetse n’iry’uw’akarere, heguye kandi n’uwari umuyobozi w’ akarere yungirije ushinzwe Imari n’ iterambere. Ukwegura kw’aba bagitifu hari abaguhuje n’imicungire mibi y’umutungo ijyanye no kunyereza amafaranga yavanwaga mu mucanga wacukurwaga muri aka karere.

Ikibazo cy’amagambo akekwamo ingengabitekerezo ya jenoside yavuzwe ku muyobozi w’aka karere wungirije yazamutse cyane mu itangazamakuru nyuma ya tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.

Bivugwa ko mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere Mukansanga yahawe urumuri yanga kurwakira avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.

Ibi Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko atanze kwakira urumuri rw’ icyizere ko ahubwo buji zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.

Nyuma yaho Meya Uwanzwenuwe Theoneste yagaragaye mu mvugo idatandukanye n’iya Mukansanga ku bijyanye no guharira urwo rumuri abo bayobora mu gihe buji zabaye nke[ko nta ngengabitekerezo ya jenoside yakkmojejo].

Ntakirutimana Deus