Gitifu w’Akarere ka Gasabo afungiye gutanga isoko binyuranyije n’amategeko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Ingabire Augustin, yatawe muri yombi azira gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ry’ibikoresho by’ibiro by’ubutaka.
Umukozi w’akarere ka Gasabo wabwiye aya amakuru Kigali Today, avuga ko mu minsi ishize yari yaguye mu ikosa ryo kubaka nta byangombwa bibimwerera afite. Kugira ngo bibere abandi isomo Akarere kategetse ko iyo nzu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko isenywa.
Uyu muyobozi ngo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri akekwaho gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa.
Iryo soko ni irya gahunda y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu bijyanye n’ubutaka yagombaga kuvugururwa ndetse ikanashyingurwamo inyandiko.
Bivugwa ko iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyoni zisaga 19 (19 824 000 Frw). Ingabire akekwaho kuriha umuntu bitanyuze mu ipiganwa kandi amategeko avuga ko iyo isoko rirengeje miliyoni ebyiri ripiganirwa.
Byatahuwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ingingo ya 632 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ‘Umuntu wese ukoresha ubundi buryo bwo gutanga amasoko ya Leta butari ipiganwa risesuye adakurikije ibiteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Manzi Prudent