Musanze: Urukiko rwanzuye ko Manzi na bagenzi be bafungwa by’agateganyo
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza ruregwamo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Manzi Claude n’abandi batandatu, rwanzura ko bafungwa by’agateganyo.
Ni urubanza rwasomwe uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata ku ifunga n’ifungurwa. Manzi na bagenzi be 6 bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 2.5 witwa Uwikaze Kevine ndetse no gushinyagurira umurambo we.
Uyu mwana yishwe atwitswe ku munsi mukuru wa Pasika, tariki ya 1 Mata uyu mwaka saa tatu n’igice
Perezida w’iburanisha yavuze ko hari impamvu zikomeye urukiko rushingiraho rufata icyemezo cy’uko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko ruvuga ko icyaha bakurikiranyweho gikomeye, ku buryo ngo barekuwe by’agateganyo babangamira iperereza, dore ko icyaha bakurikiranyweho cyakoranywe amayeri menshi.
Uru rubanza rwasomwe ku gicamunsi cy’uyu munsi mu cyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye ndetse n’imbuga yacyo. Ni urubanza kandi rwitabiriwe na nyina w’umwana wishwe ndetse n’umugore wa Manzi wamaze igihe kinini yubitse umutwe(ngo adafotorwa).