Uwishe bane abakubise ifuni yajyanywe kwa muganga, ntazanakurikiranwa

Umugabo witwa Mushimiyimana Callixte wishe abantu bane kuri Noheri y’uyu mwaka, mu kagari ka Bwama, mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho ku burwayi bwo mu mutwe afite.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yishe abaturanyi be akoresheje ifuni nyuma y’uko ashatse kwica abagize umuryango we ariko bakamuhunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi yavuze ko yajyanywe ku bitaro byita ku bafite ubu burwayi bya Butare.

Akomeza avuga ko ubwo yongeraga gufatwa n’ubu burwayi bwari bumaze igihe kingana n’umwaka bworoshye, yafashe aka gafuni ashaka kwica umugore we, ariko akamukubita mu rubavu, ahita ahunga.

Nibwo rero ngo yaje kwadukira abari baje gutabara umugore we.

Abo yishe bajyanywe ku bitaro bya Kigeme biherereye mu karere ka Nyamagabe. Abo ni Kezimfura Venuste w’imyaka 65 y’amavuko, Mukankiko Juliettew’imyaka 55, Nzeyimana Reverien w’imyaka 35 NA Nsekanabo Jean w’imyaka 33.

Mu gihe uwabishe yaba ari muzima[ nta burwayi bwo mu mutwe afite] yakurikiranywaho icyaha cyo kwica, nyamara kuko yari afite ubu burwayi nta cyaha azakurikiranwaho, nkuko IP Kayigi abikomozaho.

Ati “Ubundi amategeko ahana uwakoze icyaha afite ubwenge buzima, iyo ari umurwayo na we ubwe amategeko aramurengera kuko ntabwo aba yabikoze abizi nk’umuntu muzima.”

Uyu mugabo ngo yajyaga afatwa n’ubwo burwayi akarara hanze, akagaragaza ibimenyetso byo guceceka cyane. Mushimiyimana afite umugore n’abana batatu.

Ntakirutimana Deus

Email: deunta4@gmail.com

Twitter: @NtakirutaDeus