Ibihugu byinshi bishobora gutera ikirenge mu cya Amerika byimurira ambasade i Yeruzalemu

Nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko zigiye kwimurira ambasade yazo i Yeruzalemu, ikindi gihugu cyo muri Amerika y’Epfo cyatangaje ko kigiye gutera ikirenge mu cya Amerika, ibindi bihugu bikaba bishobora kuziraho, birimo 10 biri kuganira na Israel.

Amerika yatangaje ko igiye kwimura iyi ambasade iyivana Tel Aviv ikayijyana I Yeruzalemu ifata nk’Umurwa mukuru wa Israel nubwo uwo amahanga yari azi ari Tel Aviv.

Perezida wa Guatemala, Jimmy Morales yabitangaje ku makuru yatambutse kuri facebook, ndetse nyuma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, yatangarije Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Nétanhayou, tariki ya 25 Ukuboza 2017, ko iki gihugu nacyo kigiye kwimura ambasade yacyo nkuko bigaragara ku kinyamakuru le Figaro.

Uyu muminisitiri yavuze ko hari imwe mu mirimo batangiye igamije gufasha mu gusohoza iki gikorwa.

Ubwo Amerika yatangazaga ko izimura ambasade yayo tariki ya 6 Ukuboza uyu mwaka, iki cyemezo cyakiriwe nabi n’ibihugu byinshi, maze mu bigize loni ibigera ku 129 bitora byerekana ko bidashyigikiye iki cyemezo, nubwo Amerika yari yabishyizeho igitugu ko ibihugu ifasha bidashyigikira iki cyemezo ubwo habaga amatora muri Loni, izabihagarikira inkunga.

Uretse ibihugu by’Abarabu, ibindi bihugu bikomeye birimo u Bufaransa ntabwo nabyo byigeze bihagarara ku ruhande rwa Amerika. Iki gihugu [u Bufaransa] buvuga ko Yeruzalemu ihuriweho na Israel na Palestine.

Icyemezo cya Guatemala cyashimishije Minisitiri Benyamin Nétanyahou, maze mu itangazo yashyize ahabona avuga ko abyishimiye ko ibindi bihugu byemeza ko Yeruzalemu ari iya Israel, bikabyerekana byimura izi ambasade.

Uwungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel Tzipi Hotovely yavuze ko iki gihugu kiri kuganira n’ibindi 10 birimo n’iby’i Burayi ngo byimure ambasade zabyo bizijyanye i Yeruzalemu.

Ibyo bihugu birimo Honduras, Philippines, Roumanie na Sudani y’Epfo.

Ubutegetsi  bwa Palestine butangaza ko ibikorwa biteye isoni n’ikimwaro ndetse bitanubahirije amategeko, nk’ibyakozwe na Amerika na  Guatemala.

Tariki ya 21 Ukuboza uyu mwaka, ubwo ibihugu byatoraga kuri iki cyemezo,  Amerika yashyigikiwe n’ibihugu 8, ari byo  Israël , Guatemala, Honduras, Togo, îles Marshall, Micronésie, Nauru na Palaos. Ibigera ku 128 byatoye bitawushyigikiye, mu gihe 35 birimo n’u Rwanda byifashe. Ibyifashe birimo Canada na  Mexique bituranye na Amerika. Harimo kandi na byinshi byo muri Afurika, Océanie  n’u Burayi nka Repubulika ya Tchèque, Pologne, Croatie, Hongrie, Roumanie….

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis mu butumwa bwe yageneyecabatuye Isi kuri Noheri(Urbi et Orbi) yasabiye amahoro Yeruzalemu n’ubutaka butagatifu, avuga ko ibiganiro ari byo bizakemura iki kibazo.

Ubutaka bwa Yeruzalemu bwateje ikibazo buhurirwaho n’ibihugu bya Palestine na Israel. Abanya-Israel bavuga ko bwari ubwabo ariko nyuma abarabu bo muri Palestine bakaza kubwigarurira.

Ku ifoto hejuru: Umujyi wa Yeruzalemu

Ntakirutimana Deus