Rusizi : Imyumvire kuri siporo ituma abagore n’abakobwa basigara inyuma mu kuyitabira

Haracyagaragara icyuho ku bijyanye no kwitabira ibikorwa bitandukanye bya siporo ku bagore, birimo kwitabira gukina imikino imenyerewe mu Rwanda,gufana no kuyireba, bamwe bagakomoza ku myumvire ikiri inyuma ku bijyanye n’uko abagore n’abakobwa bafata siporo.

Urugero rwa hafi ni uko mu bantu hafi nk’igihumbi bari kuri sitade Kamarampaka y’i Rusizi ubwo habaga umukino wahuzaga Espoir FC na Police FC , hari abagore batageze kuri 20. Ni umukino wabaye ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017.

Bamwe mu bagore bitabiriye uyu mukino bavuga ko bagenzi babo badakunze kwitabira kureba imikino, bitewe no kutagira ubushake, abandi ngo baba bari mu mirimo y’ingo, mu gihe abandi bavuga ko biterwa no kubura ubushobozi bwo kwitabira iyi mikino.

Umufana wa Espoir witwa Iradukunda Djasmir w’imyaka 24 wari witabiriye uyu mukino, avuga ko bamenyereye ko abagore n’abakobwa badakunze kwitabira ibikorwa bya siporo muri aka karere.

Ati “Abagore bakunze kureba imikino ya Espoir kuri iyi sitade ntibarenga 7, ubwira umukobwa kujya kureba umupira akakubwira ko ari iby’abahungu. Iyo ndebye nsanga ari ubushake buke bagira, kudakunda imikino n’ibindi.”

Abafana b’abagabo bavuga ko ngo impamvu abakobwa n’abagore badakunze kureba imikino ngo biterwa nuko ngo batabasha kwihanganira uburyo ngo iyi kipe bakunze kuyiba. Umwe muri bo ati “ Mu bihe byashize barazaga ariko ubu ntibakiza, reba nko kuri uyu mukino [Espoir FC yahuye na Police FC) uburyo batwibye, ubu bahari barira nawe bikakubabaza.”

Bamwe mu bakobwa bavuga ko impamvu abagabo aribo bakunze kwitabira kureba imikino, ari uko ngo bigenga, mu gihe abakobwa usanga aribo barebwa n’imirimo yo mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Nkombo, Rwango Jean de Dieu avuga ko abagore bo muri uyu murenge bitabira siporo, ku buryo ngo muri uyu mwaka hagiye haba imikino ihuza amakipe y’abagore bakina umupira w’amaguru.

Akomeza avuga ko uretse umupira w’amaguru bitabira gukina n’indi mikino y’intoki ku kigo cy’amashuri yisumbuye kiri muri uyu murenge ugize n’ikirwa.

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Rusizi, Shakimana Bruce  avuga ko abari n’abategarugori bitabira siporo, ariko ngo ntabwo ari ku rwego rumwe n’abagabo. Atanga ingero ko  abakobwa biga mu mashuri ryisumbuye usanga bitabira siporo yo mu kivunge(sport de masse) ikorwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Muri aka karere kandi ngo hari abagore bibumbiye muri koperative y’abayisilamu basaga 100 usanga buri cyumweru ngo bitabira siporo mu mujyi wa Kamembe. Ab’igitsinagore kandi ngo bitabira siporo y’abakozi ba leta.

Ati “ Ab’igitsina gore baragerageza ariko ubwitabire ntibungana n’ubw’abagabo. Ni ikibazo cy’imyumvire, baracyumva ko siporo isa n’ibarwa mu mirimo y’ingufu igikorwa n’abagabo.”

Kimwe mu byo bakora ngo babashishikariza ko siporo ibareba, kandi ko uyikoze bituma agira ubuzima bwiza. Amakipe menshi ari mu karere ngo ni ay’abagabo, ibyo ndetse ngo usanga bigaragara no mu gufana, ariko ngo barashaka kongeramo imbaraga bagashinga n’ay’abagore.

Imbaraga zizagaragarira mu marushanwa yiswe Umurenge Kagame Cup, aho imirenge yose izasabwa kwitabira yitwaje amakipe y’abagabo  n’ay’abagore, mu gihe umwaka ushize imirenge 14 muri 18 igize aka karere ariyo yitabiriye ku mpande zombi.

Club nyinshi ni iz’abagabo, keretse nk’imikino y’imirenge Kagame cup, mu mirenge 18 hari abavuga ko nta kipe bafite y’abakobwa. Umwaka 14 yasohoye amakipe. Condition guhera mu kwa kabiri ntituzemerera ikipe y’abagabo gukina.

Ati “Urugamba rurakomeje ku bagore ni icyiciro kihariye kigomba kwitabwaho, tuzakomeza kongeramo imbaraga twongere amatsinda yabo, tuzaba tubahaye amahirwe kubereka ko nabo bashoboye.”

Muri rusange mu Rwanda usanga siporo y’abagore ikiri inyuma ugereranyije n’abagabo. Urugero ni uko mu mupira w’amaguru, Ikipe y’igihugu, Amavubi akunze gusohokera u Rwanda mu marushanwa menshi, ku bagore bikaba gake. Ikindi ni uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi,(FIFA) isohora urutonde ngarukakwezi rw’uko amakipe y’ibihugu yitwaye, u Rwanda rugaragaramo mu bagabo, ariko abagore ntabwo rugaragazwa.

Ku ifoto hejuru: Abitabiriye umukino wahuje Espoir Fc na Police Fc mu cyumweru gishize

Ntakirutimana Deus