Uwari umuyobozi w’umurenge Sacco waciye mu rihumye abamugenzuraga yatawe muri yombi
Dusenge Amandine wayoboraga Koperative Umurenge Sacco Umutuzo yo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze yatawe muri yombi nyuma yo gutoroka abamugenzuraga.
Kuwa Kane tariki 11 Mata 2019, Dusenge yari kumwe n’abagenzuzi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere rya koperative (RCA) bagenzuraga uko yacunze umutungo w’iyi koperative uavugwagaho imikorere mibi kugeza ahagaritswe ku buyobozi, hari hashize ukwezi.
Ubwo bari bageze aho babona ko yacunze nabi uwo mutungo, yagiye hanze yitaba telefoni ahita atwarwa n’umugabo we nk’uko ubutumwa buri hasi aha ubuyobozi bwahererekanyije bubigaragaza. Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Musanze n’intara y’amajyaruguru bwatanze amatangazo yo guhagarika imodoka zihaturuka, ngo hafatwemo iyo umugabo we yamucikishijemo.
Umuyobozi mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Iyakaremye Richard ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu. Avuga ko uyu muyobozi yafashwe.
Mu kiganiro Kubaza bitera kumenya cyatambutse kuri iki cyumweru kuri RBA cyavugaga ku micungire ya koperative yavuze ko ukekwa yafashwe.
Ati ” Uyu wahoze ari umuyobozi wa Sacco yo mu murenge wa Musanze, ku munsi w’ejo yarafashwe, akaba akurikiranyweho n’ubugenzacyaha ibyaha bibiri byo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo kunyereza umutungo. Dosiye ye iracyakorwa nirangira izashyikirizwa ubushinjacyaha.”
Akomeza avuga ko yafatiwe mu karere ka Muhanga.
Ku bafite imigambi yo kunyereza umutungo wa koperative nabo ngo bazakomeza guhangana n’icyo kibazo, batazigera babihanganira, asaba uruhare rw’abanyamuryango rwunganira gahunda zashyizweho zo gushyiraho abagenzuzi babisobanukiwe no gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa RCA Harerimana Jean Bosco, avuga ko basanze yarafataga amafaranga ya leta akayacisha kuri konti ze ndetse n’andi yanyereje. Yemeza ko yabaciye mu myanya y’intoki ubwo bamugenzuraga.
Akomeza avuga ko abafite impungenge ko amafaranga yabo babitse muri sacco yakomeza kunyerezwa ngo ntibishoboka kuko ngo acunzwe neza kandi ngo ari ibigo bicunzwe n’inzego zitandukanye, kandi ngo bari kuvanamo “ibisambo” birimo.
Hirya no hino mu mirenge sacco havuzwe abayicungaga bagiye banyereza amafaranga y’abanyamuryango, bigatuma ababikijemo badahabwa amafaranga yabo ku gihe bayashakira.
Ntakirutimana Deus