Abantu 25 baregwa gushaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda barashinjwa n’uwabacumbikiye

Urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwatangiye kuburanisha itsinda ry’abantu 25 barimo abagore batatu baregwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bivugwa ko bari abayoboke b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bafashwe mu mwaka wa 2017, bakaba baregwa kwinjiza intwaro mu gihugu zivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, gushakisha abayoboke bo kwinjira mu gisirikare no gukusanya amafaranga yo gutera inkunga umutwe wa FDLR nkuko BBC, The Source Post ikesha iyi nkuru yabitangaje.

Baregwa ibyaha birindwi birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kuba mu mutwe w’iterabwoba no kwinjiza mu gihugu intwaro rwihishwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha byakozwe kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri 2017 ubwo batabwaga muri yombi.

FDLR igizwe na bamwe mu bahoze mu gisirikare cy'u Rwanda cya kera, FAR, bahunze u Rwanda mu 1994 FPR imaze gufata ubutegetsiFDLR igizwe na bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda cya kera, FAR, bahunze u Rwanda mu 1994 FPR imaze gufata ubutegetsi
 

 

Bafatiwe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Gisenyi, Rusizi naho umujyi wa Kigali ukavugwa ko ari wo wahurizwagamo ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Baregwa kuba abayoboke b’umutwe wa FDLR cyangwa uwa RNC, ubushinjacyaha bwemeza ko yari ifite umugambi wo kugaba ibitero mu gihugu.

Aba kandi bashinjwa kwamamaza ibihuha mu gihugu bigamije gutera ubwoba mu baturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari igihe babwiraga abaturage kwegeranya ibiribwa n’amazi byabatunga mu gihe runaka kuko ngo hagombaga kubaho intambara itari kwemerera abaturage gusohoka mu nzu zabo.

Imodoka yari itwaye abaregwaImodoka yari itwaye abaregwa

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko bamwe muri bo binjije intwaro mu gihugu mu buryo butemewe ndetse ngo hari n’abazifatanywe zibitse mu nzu zabo.

Uretse kwinjiza imbunda, ubushinjacyaha bwemeje ko batatu mu baregwa baturikirije ibisasu bya gerenade mu gace ka Bugarama katari kure y’umupaka u Rwanda ruhana na Kongo.

Ibi bitero byahitanye umuntu umwe ngo babifashijwemo n’Abarundi batatu basubiye iwabo ibisasu bimaze guturika.

Ibisasu ngo byari mu mugambi wa FDLR wo kwerekana ko ufite imbaraga kandi unafite abayoboke mu gihugu.

Ngo byari bigamije no kujegeza ubutegetsi mbere y’igitero simusiga cyagombaga kugabwa mu Rwanda mu mpera y’umwaka wa 2017.

FDLR ngo yabwiraga abaturage ko bagomba kwegeranya amafaranga yo gushyigikira urugamba kuko abatabyitabiriye bari kugira ibibazo nyuma y’intsinzi.

Uwa mbere mu baregwa yireguye

Uwa mbere mu baregwa wireguye uyu munsi, ni Rose Mukamurenzi wemeye ko yamenye ko hariho umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi ariko akawuhishira.

Uyu ngo yacumbikiraga abarwanyi benshi baturutse muri Kongo, bakabana mu nzu kuko nta mugabo agira.

Uru rubanza ruje rwiyongera ku zindi ziswe iz’iterabwoba zikomeje kuburanishwa n’uru rugereko rwa Nyanza.

Urundi na rwo rutararangira, ni urukurikiranye abayoboke 11 b’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa gukorera mu gihugu.

Mu byo baregwa na bo harimo imikoranire ya hafi n’umutwe wa FDLR ndetse n’uwa RNC ishinjwa kuba mu mugambi wo gushoza intambara mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus