Imitungo y’uwari Gitifu w’akarere ka Nyabihu iri gutezwa cyamunara ngo yishyure akabakaba miliyoni 470 yanyereje

Imitungo y’uwahoze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu iri gutezwa cyamunara kugirango hishyurwe amafaranga yibye leta.

Bwana Habyarimana Emmanuel agomba kwishyura leta amafaranga asaga miliyoni 470 azakurwa mu mitungo ye.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Bwana Murekezi Anastase avuga ko leta y’u Rwanda n’urwego ayobora batazihanganira ibyaha nk’ibyo, niyo mpamvu ngo kuwa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, iyi mitungo ya Habyarimana yatejwe cyamunara.

Agira ati “Ejo hashize hakozwe igikorwa cyo guteza cyamunara imwe mu mitungo y’uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu wari wakurikiranywe n’ubushinjacyaha bukuru n’ubwo ku rwego rw’umuvunyi mu kunyereza no kwigwizaho imitungo urukiko rwamuhamije ibyaha kandi ruteganya ko agomba gusubiza mu mutungo wa leta amafaranga agera kuri miliyoni 470.”

Akomeza avuga ko yacitse akajya hanze ariko icyemezo cy’urukiko kiri gushyirwa mu bikorwa imitungo afite ikagurishwa.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’urwego rw’Umuvunyi tariki ya 5 Werurwe 2014, ritangaza ko Habyarimana Emmanuel, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yafashwe icyo gihe agafungirwa kuri sitasiyo (Station) ya Polisi ya Kicukiro, aho yari akurikiranweho icyaha cyo kwigizaho umutungo, ndetse Muramu we akaba yaravugwagaho kumubera icyitso.

Muri 2015, Habyarimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 470, n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo.

Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’igwizamutungo ritemewe.

Habyarimana yari yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze aza no kurekurwa. Nyuma y’uko ubushinjacyaha butanyuzwe n’iki cyemezo, bwaje kukijuririra.

Ikibazo cyagaragaye binyuze mu isuzuma rikorwa mu imenyekanisha ry’imitungo ku bayobozi ba Leta n’abafite aho bahurira n’imari ya Leta, bagasanga Habyarimana afitemo ikibazo, ari nabwo yafashwe kuwa 04 Werurwe 2014, ibye bikomeza gukurikiranwa kugeza ubwo yahamijwe icyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo ku a 17 Werurwe 2015, icyaha cy’igwizamutungo ritemewe.

Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’u Burengerazuba,  kasigaye inyuma mu bijyanye n’umwanya gakomeje kubona mu manota atangwa mu mihigo n’uko kayesa.

Mu mwaka wa 2013/2014, Nyabihu yabaye iya 22, mu wa 2014/2015 nabwo iba iya 22, uwa 2015/2016 iba iya 23. Mu wa 2016/2017 yabaye iya 24. Guhera muri 2011/2012, aka karere ntikazi uko kuza mu myanya y’imbere ya 20 bisa.

Ntakirutimana Deus