“Imashini yaransimbutse” imvugo irambiranye mu Rwanda yakomojweho n’Umuvunyi Mukuru
Abakecuru batatu bicumba akabando bahaguruka barandaswe bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bagaragarije akababaro kabo Umuvunyi Mukuru ko kuba bamaze umwaka badahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye, nyamara nabo batishoboye.
Iki kibazo bakigaragarije Umuvunyi Mukuru Bwana Murekezi Anastase kuwa Kane tariki 17 Gicurasi 2019 ubwo yasuraga abaturage bo muri aka karere anakira ibibazo abaturage bahura nabyo bishingiye ku karengane na ruswa.
Isoko yo kumarana aka kababaro umwaka wose, yasobanuwe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge wasobanuriye Umuvunyi Mukuru ko imashini ariyo nyirabayazana w’iki kibazo kuko ngo yabasimbutse.
Umwe mu Banyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kagize uyu murenge, yavuze ko bazashyirwa ku rutonde kuko ubundi ibyo kuvuga ngo imashini yasimbutse abantu bidakwiye kuko ikoreshwa n’abantu.
Murekezi Anastase yabajije abaturage bari bitabiriye ikiganiro bagiranaga niba koko aba baturage batishiboye, basubiriza rimwe ko batishoboye; bakwiye iyo nkunga.
Uretse aba bakecuru hari abandi baturage hirya no hino bagiye baburira amahirwe atandukanye mu mvugo ngo imashini, mudasobwa, kompiyuta yaragusimbutse, yaransimbutse, yaransimbutse.
Ibyo bituma hari abadahabwa serivisi baba bakwiye guhabwa, hakaba ndetse n’izigira ingaruka zikomeye ku buzima bwose bw’abaturage. Urugero ni abibuze mu byiciro by’ubudehe bigatuma abana babo batagira amahirwe yo guhabwa buruse yo kwiga muri kaminuza. Hari kandi abiburaga bigatuma batagura mituweli ku buryo umuntu wabo ashobora gupfa mu gihe yarwaye babuze uburenganzira bwo kwivuriza kuri iyo mituweli.
Murekezi asanga iyi mvugo ijyana n’akarengane, ati ” Abasenyewe n’ibiza, abakecuru batishoboye bashaka kubona ubufasha bw’ingoboka kubera ko batishoboye na gato kandi badafite ababafasha. Ibyo byose iyo abayobozi b’inzego z’ibanze bagirango babyikureho ku buryo bworoshye baravuga ngo imashini yarabasimbutse. Ngo bagombaga gufashwa koko birumvikana, ngo ariko imashini yagiye kubashyira mu byiciro by’abagomba kubona iyo nkunga y’ingoboka ngo irabasimbuka.”
Murekezi akomeza avuga ko bidakwiye. Ati ” Nk’uko umwe muri ba gitifu w’akagari yabivuze, birumvikana yuko imashini ikoreshwa n’abantu. Iyo imashini isimbutse umuntu, umuyobozi, umukozi ubishinzwe arabisuzuma akabisubiramo, akabwira imashini, agatoza imashini kumusubizamo, kuko yandika ibyo uyihaye kwandika. Turumvikana n’abayobozi ko bagomba kuba hafi y’abaturage, kugirango n’ibyo byo kubeshyera imashini ngo niyo ifite icyaha cyo kwirengagiza abaturage, ibyo bikavamwo, rwose umuyobozi warangaye bikumvikana ko ari we, ntabwo ari imashini yarangaye. Kandi bigakosorwa ku buryo bwihuse.”
Ahereye ku byiciro bishya by’ubudehe buzasohoka mu minsi iri imbere, asaba ko abatari ku rutonde kandi bakwiye gufashwa bazasubizwaho.
Muri iyi minsi urwego rw’umuvunyi ruri kuganiriza abanyeshuri bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyabihu nu kubaganiriza ku bunyangamugayo bugomba kubaranga, batozwa kwirinda ikibi aho kiva kikagera.
Ntakirutimana Deus