Ingabire asanga leta yarabonye inshundura zitazarebera izuba ibifi binini biyiba

Itangazamakuru ryakunze kubaza kenshi inzego zishinzwe ubutabera, impamvu abakekwaho kwiba ibya leta bafatwa ari abakurikiranyweho amafaranga make; abakozi bo hasi bamwe bita udufi duto, ubu ngo n’ibifi binini bigiye gufatwa n’inshundura zifashishwa.

Izo nshundura zitazarebera izuba ibifi b’ibinini ngo ni itegeko rishya ryashyizweho ryo kurwanya ruswa, itegeko no 54/ 2018 ryatowe kuwa 13 Kanama 2018.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa (Transparency International -Rwanda), Ingabire Marie Immaculee avuga ko iri tegeko ryifitemo ingingo zitorohera abo yita ibifi binini byakunze gukomozwaho ko ari ntakorwaho. Ibi aherutse kubitangaza mu kiganiro isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda cyasesenguraga uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu ntara y’ amajyaruguru n’iburengerezuba.

Ati ” Hamwe n’iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 20 Nzeri 2018, bya bintu byose byo ku mugenzuzi mukuru w’imari ya leta twajyaga tuvuga ngo nta bifi binini, tugiye kubibona. Ubutabera nibutadutenguha ni ukuri tuzabibona.”

Asobanura ko Ingingo ya 10 ivuga ku kunyereza umutungo wa leta. Iya 11 ikavuga ku gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe. Iya 12 gukoresha nabi umutungo.

Ati ” Ni ukuvuga ngo bya bindi byose byajyaga byitwa ngo ni uburangare, imishinga yizwe nabi…. ubu byabaye icyaha. Kandi ndagirango mbabwire ko ruswa ubu yashyizwe mu byaha by’ubugome, kikaba ari n’icyaha kidasaza.”

Yerekana ko nta bwihisho buzongera kubaho bw’utwo dufi duto ndetse n’ibifi binini.

Ati “Nibashaka bajye batwara amamiliyari, biyambukire bagende, ariko igihe cyose agihumeka, akiriho aho azagarukira azabiryozwa. Itegeko mbere ryaraboroheraga cyane. Muzareba raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta 2019 muzambwira. Uzaba ureba kandi ibintu bizahinduka.”

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Bwana Murekezi Anastase agerutse gutangariza mu karere ka Nyabihu ko urwego akuriye na leta y’u Rwanda batazihanganira abarangwa na ruswa n’akarengane.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Urwego rw’umuvunyi ruzatangira kwerekana bimwe muri ibyo bifi binini bikurikiranywe mu kiganiro ruzagirana n’abanyamakuru.

Si byo gusa kandi kuko ruherutse gukurikirana uwari umunyamabanga nshungwabikorwa w’akarere ka Nyabihu wahamijwe n’urukiko kunyereza ibya leta. Ubu imitungo ye yatangiye gutezwa cyamunara ngo yishyure asaga miliyoni 470 yahamijwe kwishyura.

Si uyu gusa kuko ubutabera bw’u Rwanda bukurikiranye uwari umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda y’iterambere bwana Kanyankole ukurikiranyweho kwaka ruswa, iyezandonke, ikimenyane n’ibindi.

Ntakirutimana Deus