Musanze: Umugabo arakekwaho kwica umugore we by’agashinyaguro

Umugabo witwa Ndahayo Jean de Dieu utuye mu karere ka Musanze arakekwaho kwica umugore we Ntakirutimana Eustachie, agahita atoroka.

Uyu mugabo uri gushakishwa avuka mu Kinigi mu karere ka Musanze akaba yari atuye mu murenge wa Kimonyi muri aka karere. Bikekwa ko yicishije uyu mugore we ibyuma yamuteraguye umubiri wose mu ijoro ryo kuwa 20 Gicurasi 2019.

Inyandiko ziri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, cyane iz’abatuye muri aka karere zusaba ko uwamubona yamushyikiriza polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zimwegereye.

Ntakirutimana yayoboraga ishuri ryisumbuye ry’Urwunge rw’amashuri rwa Kibere riherereye mu murenge wa Muko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Nyiramahoro Adelaide avuga ko uyu muryango wari ubanye nabi. Bikekwa ko bapfaga kuba bamaze igihe batabyara, byageze n’aho umugabo ata uyu mugore akisangira undi baje no kubyarana.

Uyu mugabo ngo yari amaze icyumweru atashye mu rugo rwe rukuru, abantu bibaza ibyabaye, na we akabwira ko yagarutse.

Ntakirutimana Deus