Ushinzwe gutandukanya inoti zishaje n’inshya muri BNR yakatiwe gufungwa imyaka 7

Abantu batandukanye barimo umukozi wa BNR ushinzwe gutandukanya inoti zishaje n’inshya bakatiwe ibihano bigenerwa abahamwe n’icyaha cya ruswa.

Ni urutonde rurerure ruriho abahamwe n’ibyo byaha n’ibihano bahawe kuva mu Ukwakira 2019 kugera muri Mutarama 2020. Gutangaza uru rutonde Urwego rw’Umuvunyi rubikora rushingiye ku ngingo ya 4 (10º) y’Itegeko nº 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi isaba Urwego rw’Umuvunyi gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe.

Kangura Eulade wari ukurikiranweho kunyereza umutungo w’amafaranga ibihunbi 770 yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 no kwishyura ihazabu y’amafaranga 2,310,000. Ni icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Uretse uyu hari uwitwa Uratwemubyeyi Jean Bosco wari umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari muri Ruhango, wari ukurikiranyweho kwakira indoke y’ibihumbi 40, wakatiwe gufungwa imyaka 5 n’umunsi umwe no kwishyura ihazabu y’ibihumbi 120.

Wareba urutonde aha munsi, umukozi wa BNR ari kuri nimero 13.

Ntakirutimana Deus