Bizimana Augustin wari ku rutonde rw’abakekwaho jenoside yarapfuye
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Serge Brammertz, yatangaje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rw’abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi atagikurikiranywe.
Avuga ko mu iperereza bakoze basanze yarapfiriye muri Congo Brazaville, nkuko yabitangaje abicishije kuri twitter.
Bizimana wahoze akuriye urwego rushinzwe kurinda perezida mu gihe cya Jenoside. Yashinjywaga ibyaha birimo akurikiranyweho ubugambanyi mu gucura umugambi ndetse no gukora Jenoside, ibyaha byibasiye ikiremwamuntu n’ibyaha by’intambara.
Mu bihe byashize nubwo yari atarafatwa, urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), rwumvise ubuhamya buvuga ku ruhare yashinjwaga muri jenoside bwatangwaga mu rwego rwo kubika ibimenyetso by’ubushinjacyaha mu gihe yaba atawe muri yombi.
Bizimana yashakishwaga n’uru rukiko ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zari zaranashyirizeho igihembo ku muntu uzatanga agatoki aho ari.
Bizimana Augustin yavutse mu 1954, avukira mu cyahoze ari komine Gituza, perefegitura ya Byumba.
Ntakirutimana Deus