Uko Kabuga akekwaho kwicisha uwari ugiye kumushyikiriza FBI

“Mu kwa 12 umwaka wa 2002 umunyamakuru William Munuhe Gichuki yaje hano iwacu aratubwira ati ‘hari igikorwa ndi gukorana n’abazungu nikigenda neza ubuzima bwacu twese buzahinduka tumererwe neza’. Nyuma nibwo twamenye ko yariho akurikirana Kabuga”.

Ni amagambo ya Muriithi Gichuki utuye mu ntara ya Nakuru muri Kenya umuvandimwe wa Munuhe, ubwo yaganira na BBC dukesha iyi nkuru.

Manuhe yiciwe mu gikorwa cyari kigamije gufatisha Felicien Kabuga, umuherwe w’umunyarwanda ushinjwa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Uyu yati yarashyiriweho akayabo ka miliyoni 5 z’amadolari ku muntu uzatanga amakuru atuma afatwa.

Nta makuru arambuye azwi y’uburyo Félicien Kabuga yamenyanye na Manuhe Gichuki, umunyamakuru wakoraga inkuru z’iperereza ricukumbuye wari ufite imyaka 28.

Gusa umunyamakuru ukora inkuru nk’izi John-Allan Namu avuga ko bahujwe mu rwego rw’ubucuruzi n’umuntu w’inshuti ya Manuhe, nawe wari uziko Manuhe ari umucuruzi.

Munuhe bivugwa ko yishwe ashaka gufatisha Kabuga

Tariki 16/01/2003 ubwo Kabuga yari agiye gusanga Manuhe iwe ngo baganire – kuko ngo nubwo bari bamaze iminsi baziranye Kabuga ntawe yajyaga atumira iwe – Manuhe yari yararitse FBI.

Abakozi ba FBI baryamiye amajanja hanze bategereje ko Kabuga ahagera baraheba, bahamagara na Manuhe kuri telephone ye baramubura, barataha.

Bakomeje kumubura nyuma y’iminsi ibiri biyemeza kumena urugi rw’inzu ye, basanga Manuhe ni umurambo nk’uko Allan Namu abivuga mu nyandiko yasohoye.

Allan Namu avuga ko abahishiraga Kabuga bamuhaye amakuru avuye mu nzego z’iperereza ko Manuhe agiye kumushyikiriza FBI, maze bakamugambanira akicwa mbere.

Josephat Muriithi Gichuki ntiyigeze acika intege mu gushakisha ubutabera nyuma y’uko murumuna we, umunyamakuru William Munuhe Gichuki apfuye mu kwa mbere 2003 agerageza gushyikiriza FBI Félicien Kabuga wari muri Kenya, nk’uko abivuga.

Leta yavuze ko Manuhe yiyahuye

Josephat Muriithi Gichuki amenye urupfu rwa murumuna we avuga ko yahise ava Nakuru akajya i Nairobi kumenya uko byagenze.

Ati: “Nagiye ku buruhukiro aho bashyize umurambo we, nabonye ko yari afite igikomere cy’isasu mu mutwe, nabonye no ku kuboko kw’iburyo ibigaragaza ko yagerageje kurwana.

“Twagiye n’aho yari acumbitse tuhabona amaraso, tubona ayo bahanaguye n’ayo batabonye ntibayahanagure.

“Icyatubabaje cyane ni uko igipolisi n’abo muri leta batangaje ko Manuhe yapfuye yiyahuye azize kubura umwuka kubera imbabura”.

Bwana Muriithi yabwiye BBC ko akurikije ibyo yari yarababwiye mu kwa 12/2002, adashidikanya ko murumuna we yishwe kubera gukurikirana Kabuga.

Ati: “No ku buruhukiro bw’ibitaro twahahuriye n’abakorera FBI uwari abayoboye witwa Scott yafashe numero ya telephone z’umubyeyi wacu, amubwira ko bashobora kuzamukenera.

“Aho niho twamenye neza ko Manuhe yarimo akorana na FBI mu kubageza kuri Kabuga”.
Bwana Murithi avuga ko yahise atangira gusaba inzego z’ubutabera muri Kenya ngo zikore iperereza ku rupfu rwa murumuna we.

Avuga ko yandikiye inzego zitandukanye, akajya kureba abategetsi batandukanye ariko bose ntihagire umufasha.

Ati: “Nageze aho nandikira urukiko mpuzamahanga rwa ICC kuko nabonye leta ya Kenya ntacyo ishaka kubikoraho. Bansubije ko amakuru nabahaye ashyirwa mu nyandiko zabo akazakorwaho nihaboneka ibimenyetso”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Josephat Muriithi yareze leta ya Kenya mu rukiko rukuru rwa Nakuru.

Ati: “Iyi coronavirus niyo yabihagaritse kuko tariki 30 z’ukwezi kwa gatatu twagombaga gutangira kuburana”.
Josephat Muriithi avuga ko yari yareze abategetsi barindwi muri leta ya Kenya banze kugira icyo bakora kiri mu nshingano zabo ngo bategeke ko hakorwa
iperereza ku rupfu rwa Manuhe Gichuki.

Ifatwa rya Kabuga rizahindura ibintu

Kabuga ni umwe mu bantu bari basanzwe bazwi cyane wabashije kwihisha imyaka 22, kugeza ubu hari byinshi bitaramenyekana ku buryo yabishoboye.
Ikivugwa ni uko yari umunyemari ukomeye washoboraga gukoresha iyo mari ye mu guha ruswa abakomeye no gukorana nabo hagamijwe inyungu kugira ngo ntihagire umukoraho.

Inshuro nyinshi mu myaka yashize, Leta ya Kenya yahakanye amakuru yo guhishira Kabuga, mu 2010 leta yatangaje ko “ufite amakuru y’aho [Kabuga] ari muri Kenya yayerekana agafatwa”.

Ntakirutimana Deus