“Mfite impungenge ko Kabuga ashobora kutaburanishwa”

U Bufaransa burasabwa gukora ibishoboka bugashyikiriza vuba Umunyarwanda Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, urwego rushinzwe kumukurikirana, kugirango aburanishwe kuko hari imbogamizi nyinshi zatuma bidakorwa.

Ibi biratangazwa na Alain Gauthier, umuyobozi w’ umuryango CPCR, wiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera, abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu Bufaransa.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na The Source Post yagize ati “Mfite impungenge ko Kabuga ashobora kutaburanishwa. Arashaje kandi ararwaye. bibaho kubera ko ashaje kandi umubiri we ufite intege nke. Sinzi igihe kabuga azaburanishwa, ariko ubu afite imyaka 84, ntafite ubuzima bwiza, mu gihe ubutabera bwatinda, mfite ubwoba ko byarangira Kabuga ataburanishijwe.”

Avuga ko iki kibazo atari we wa mbere cyaba kibayeho mu Bufaransa ko hari izindi ngero z’abantu bashaje cyangwa barwaye birangira bataburanishijwe kubera uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibyo ngo ahanini biterwa n’uko ubucamanza bugenda biguru ntege mu kuburanisha abo bantu kubera dosiye nyinshi, bityo agasaba ko iya Kabuga yakwihutishwa.

Gauthier avuga ko umuti w’iki kibazo waba ukwihutisha ibisabwa mu kumwohereza vuba mu rwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha (IRMCT) hakagenwa uko yakurikiranwa.

Me Richard Gisagara uba mu Bufaransa ubwo yari mu kiganiro Majuscle Propos yavuze ko abakorewe ibyaha bakeneye guhabwa ubutabera. Avuga ko nubwo kwishyura ibyangijwe ari ngombwa ariko bakeneye ko Kabuga aburanishwa. Itangwa ry’ubutabera kuri we ngo ni uguha agaciro ikiremwamuntu kuko jenoside ari icyaha gikorerwa inyokomuntu.

Providence Umurungi, umukozi ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Ministeri y’ubutabera avuga ko ifatwa rya Kabuga ryagombye kuba ikimenyetso gikomeye kuri buri wese ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, kuko imyaka yashira yose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Avuga ko IRMCT ariyo ifite ububasha bwo kugena aho Kabuga azaburanishirizwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko hari ibihugu bya Afurika bigomba kwikubita agashyi mu ifatwa ry’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside, kuko ngo usanga bigenda gahoro muri iki gikorwa.

Kabuga Félicien w’imyaka 84 y’amavuko yafashwe kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi n’ubutabera bw’u Bufaransa. Bwatangaje ko yabaga mu nzu i Asnières-sur-Seine hafi y’ i Paris, yarahinduye imyirondoro ye.

Afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Gushyingo 1993. Bivugwa ko icyo gihe sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa. Muri Werurwe 1994 ngo yaguze indi mihoro ibihumbi 50, byifashishijwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Ashinjwa kandi kuba umwe mu banyamigabane bashinze Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda rwatanze impapuro mpuzamahanga zisaga 1000 zo guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ntakirutimana Deus