Hari abari gukurikiranwaho kwanduza nkana Coronavirus

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston asaba abanyarwanda gutangira ku gihe amakuru kuri Coronavirus, anagaragaza ko hari abari gukurikiranwaho iki cyaha cyo kuyahisha nkana

Busingye avuga ko abanyarwanda basabwe kenshi gutanga ayo makuru kugirango abantu bitabweho, agaragaza n’uko ikibazo gihagaze uyu munsi.

Agira ati “Ubu magingo aya hari abantu nka batatu cyangwa bane turimo dukurikirana dushaka kumenya ko ibyo bakoze, babikoze nkana babizi ko bafite ubwandu cyangwa ko bashobora kuba barahuye n’ababufite.”

Yungamo ko bashobora kugezwa mu nkiko. Ati “Abo rero nibagera imbere y’inkiko tuzabibwira inkiko ko bakoze ibyaha runaka ariko ntabwo twifuza ko abantu muri rusange batagaragara batavuga ibi bimenyetso.”

Ku bijyanye n’amategeko avuga ko ntayanditse avuga kuri Coronavirus ariko ko hari asanzweho ahana ukora ibyaha nk’ibi. Ati “Amategeko ntiyanditse ko ununsi coronavirus yaje utazabigaragaza azabihanirwa n’ingingo runaka, ariko dufite amategeko n’ubundi ateganya ibikorwa wakora ibyo ari byo byose bishobora gushyira abandi mu kaga; bishobora gutuma abandi bapfa, bandura indwara idakira.”

Yibutsa ko icyiza ari uko umuntu yakwibeshya abivuga kurusha uko yabikomeraho. Ati “Nta n’ubwo ariyo ngamba ikomeye dufite, ubikora amenye ko akora icyaha kandi ashobora kugikurikiranwaho n’amategeko, ariko sinifuza ko hagira ubikora. Ntabwo twifuza ko hagira ugomba kujyanwa mu rukiko kubera ibyo bintu.”

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko nubwo hari amahame yo kwa muganga yo gukomera ku ibanga hagati y’uvura n’uvurww ngo hari uko bishobora kurenga aya mahame bikajya ku karubanda.

Ati “Mu mahame yo kwa muganga, hari iriba hagati y’umuganga n’umurwayibwe birubahirizwa, niko bigomba kuguma. Ariko iyo umuntu amaze gukora icyaha, kikajya mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha, bikagera mu nkiko kiba cyabaye ikibazo kiri public (ku karubanda), kubera ko imanza ziburanishirizwa mu ruhame. Ubwo rero bazamenyekana gusa icyo umuntu yagombye gufatamo nk’ubutumwa, niba ijisho rya mugenzi wawe, gira inama mugenzi wawe kuko niba tuvuga ngo ibimenyetso by’iyi ndwara biteye gutya, umuriro gukorora gucika intege, kuribwa mu muhogo ni ibimenyetso bijya kumera nk’ibya grippe (ibicurane) nkuko dukunze kubivuga, …ukabibona umuntu akaba afite n’amateka y’urugendo avuyemo mu minsi yashize, ubwo se igisigaye ni iki uretse kumubwira ngo hamagara 114, jya ku rwego rw’ubuzima rukwegereye bagusuzume barebe uko uhagaze utekane n’umuryango wawe utekane.”

Agaragaza ko kudatanga amakuru koko bihanirwa, ati “Nicyo dusaba abanyarwanda kubirengaho ni cyo Minisitiri w’Ubutabera yavuze. Kubyirengagiza nkana ntutange amakuru ku bantu uzi wahuye nabo kandi uburwayi bwakugaragayeho, ukayahisha ndetse kuyabayakubaza,iyo uhisemo guceceka cyangwa ugatanga amakuru atuzuye nibyo yavugaga ko bihinduka icyaha.

Aya makuru abazwa abahuye n’abanduye kugirango nabo bagerweho.

Ntakirutimana Deus