Rubavu: RIB yafashe uwakubise uwakekwagaho kwiba bikamuviramo gupfa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu babiri bagize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Niyonzima Salomon, uwasigajwe inyuma n’amateka wakubiswe yagiye kwiba ibitoki bikamuviramo gupfa.

Abafashwe ni Ntirenganya Jean Claude wagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu. Yafatanywe kandi na Naberaho Afisa bafatanyije.

Mu butumwa RIB yashyize kuri twitter bugira buti “Nyuma y’igihe bashakishwa, Ntirenganya Jean Claude wagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu nawe yafashwe hamwe na Naberaho Afisa bafatanyije. Abakekwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inongera kwibutsa ko kwihanira ari icyaha kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzagikora.

Ikubitwa n’urupfu rwa Niyonzima

Niyonzima Salomon, Umusore wo mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yaguye mu bitaro bya Gisenyi, kuwa Gatanu tariki 28 Werurwe 2020.

Uyu musore wakubitiwe mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, umurenge wa Rugerero, ngo yafashwe ahagana saa munani z’amanywa ari kwiba ibitoki, amaze guca bitatu. Abakozi bahise bahamagara nyir’umurima ngo uhafite ubuso bunini yahinzeho urutoki.

Akihagera yategetse ko bamukubita, nibwo bamukubitaga inkoni imeze nk’ubuhiri bamunaganitse mu kirere; afashwe n’abantu bane, babiri ba mbere buri wese afashe ukuguru, mu bandi babiri buri wese afashe ukuboko kwe. Uwamukubitaga we yari ameze nk’uri guhura ibishyimbo biri mu mufuka ariko ashyizemo imbaraga, akubita ku kibuno ariko ngo yanakubiswe no ku gice kiriho ubugabo bwe.

Icyo gikorwa cyabaye gishungerewe n’abana n’ababyeyi babo cyabereye mu rutoki rw’uwo bita umukire. Abamukubitaga bavugaga ko niyinyarira aribwo bamurekura, nyamara imyenda wabonaga ko yatose ku gice cy’ikibuno.

Uyu musore baramukubise bamugira intere imeze nk’uwapfuye bamusiga aho guhera mu ma saa munani z’amanywa, ngo aza kuhivana mu ma saa cyenda z’urukerera rw’undi munsi akubiswe n’imbeho yo muri ayo masaha.

Ubwo inzego z’ibanze n’iz’umutekano zajyaga kumufata ngo yari umuntu ugaragaza ko afite imbaraga, wigenjeje kuva mu rugo aho aba kwa nyirasenge agana ku modoka, ariko ngo umwe mu bari bagiye kumufata ngo bamujyane kwa muganga yamubajije niba nta mwijima cyangwa impyiko arwaye akurikije uko amaso ye yari yatukuye, undi aramuhakanira. Icyo abantu bahurizaho ni uko gukubitwa anaganitswe bishobora kuba byagira ingaruka ku rutirigongo bizwi ko iyo rwagize nk’ikibazo cyo kuvunika, amahirwe yo kubaho aba agerwa ku mashyi, cyangwa akaba yarangiritse zimwe mu nyama zo mu nda ubwo yakubitwaga nk’impyiko cyangwa umwijima.

Niyonzima wajyanywe kwa muganga babona ari uza gutaha ngo batunguwe no kumva ko ibitaro byahise bimushyira ahakirirwa indembe (urgence). Nyuma nibwo amakuru ye yatangajwe ko yapfuye.

Nyuma y’ikubitwa rye, ku wa 25 Werurwe 2020,Polisi yatangaje yataye muri yombi abamukubise barino Niyonzima Jean Baptiste w’imyaka 30 y’amavuko, na Bitwayiki Jean Bosco w’imyaka 37, naho bagenzi babo barimo Bipfakubaho Francois na Nshimiye baracyashakishwa n’inzego z’umutekano nubwo hari amakuru ko nabo bafashwe.

Polisi yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye Kigali Today ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020, aribwo abagabo babiri bafashwe batabwa muri yombi mu gihe abandi batatu bagishakishwa.

Yagize ati “Ibyo bariya bantu bakoze ni agahomamunwa, rwose biteye ubwoba. Wari wabona abantu bafata umuntu amaguru, abandi amaboko, bakamukubita kariya kageni? Muri iki gihe? Mu gihugu gifite amategeko? Ntabwo ibyo bintu twabishyigikira, twabyita gutinyuka gukabije bihanira; buriya ni ubugome bw’indengakamere. Uciye igitoki bari bakwiye guhamagara inzego zibishinzwe zikaba ari zo zimukurikirana, akaryozwa ibyo yari yakoze. Ni yo mpamvu nyuma yo kubona iriya video byatumye tubakurikirana, kuko ntibyemewe ko abantu bihanira, abagishakishwa na bo twizeye ko tuzabafata bakabiryozwa”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, anavuga ko muri ibi bihe abantu bose n’inzego z’ubuyobozi ziri gufatanya mu gukumira icyorezo cya COVID-19, abantu badakwiye kuboneraho kwihanira.

Yagize ati: “Ntabwo abantu bakwiye gukora ibyaha bitwaje akazi inzego z’umutekano zirimo ko guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo. Inzego ntizavuyeho, amategeko ntiyahindutse, ibihano na byo ntibyavuyeho. Ni yo mpamvu tubwira abantu gukomereza mu murongo twahozemo wo kwitwararika ku mategeko, birinda kuyahonyora”.

Akomeza avuga ko abafashwe bahise bashyikirizwa RIB kugira ngo iperereza rikorwe. Anemeza ko ubuzima bwa Niyonzima wakubiswe inkoni nyinshi bumeze neza kandi akaba ari gukurikiranirwa hafi, ndetse na we akaba agomba gusobanura icyamuteye gukora icyaha acyekwaho cyo kwiba igitoki mu murima utari uwe.

Ni kenshi inzego zitandukanye mu Rwanda zibuza abantu kwihanira mu gihe bagize uwo bafatira mu cyaha, kuko na byo ubwabyo bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ntakirutimana Deus