Ijambo Ntaganzwa yongeye ku gihano yakatiwe nyuma y’imyaka 5 atawe muri yombi

Kuwa 7 Ukuboza 2015 nibwo Ntaganzwa Ladislas wahoze ayobora komine Nyakizu muri Butare yatawe muri yombi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agezwa mu Rwanda kuwa 20 Werurwe 2016, none kuwa 28 Gicurasi yakatiwe igifungo cya burundu.

Ni igifungo yahawe n’urukiko rukuru, mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza. Ni nyuma yo guhamywa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi; icyaha cya Jenoside, gusambanya abagore ku gahato n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Yahanaguweho ariko icyaha cyo kwica no gushishikariza abantu kwica abatutsi.

Ntaganzwa yabajijwe icyo yongera kuri icyo gihano yakatiwe avuga ko ntacyo. Nyamara Me Musonera Alexis umwunganira yabwiye urukiko ko azajurira.

Mu iburanisha Ntaganzwa yahakanaga ibyaha byose ashinjwa

Mu iburanishwa rye ryabereye aho ibyaha yakekwagaho bivugwa ko byabereye, mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Nyagisozi, atangabuhamya bamushinje ko yari kumwe n’abajandarume bafite imbunda ndetse agatanga amabwiriza yo kurasa imbaga yari yahungiye ku kibuga cya TTC Cyahinda aho yakoreye ari umuganga.

Bakomeje bavuga ko abageragezaga guhunga basangaga batangatanzwe n’abandi bafite amacumu, ubuhiri, imihoro n’ibindi bityo bakicwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganzwa yategetse ko Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bagarurwa bageze ku mugezi w’Akanyaru, bicwa tariki ya 17 Mata 1994.

Icyo gihe ngo hifashishwaga imodoka ya komine ikajyana abagiye kwica Abatutsi ku Kanyaru, ku itegeko rya Ntaganzwa.

Ubwo yafatwaga

Itabwa muri yombi rya Ntaganzwa kuwa 7 Ukuboza 2015 i Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryakurikiwe n’impaka zatejwe n’uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo Kinshasa, Alexis Thambwe wari wavuze ko mbere yuko Congo imwoherereza u Rwanda, narwo rugomba kubanza gusubiza impapuro rwashyikirijwe zo guta muri yombi abantu Congo ishakisha ariko bacyidegembya i Kigali, barimo Gen. Laurent Nkunda n’abari bagize umutwe wa M23 washinjwaga guhungabanya umutekano wa Congo. U Rwanda rwasubije ko ikibazo cy’ umuntu ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha yakoze kitagereranywa n’umuntu ushakwa n’igihugu runaka. Byarangiye yoherejwe mu Rwanda muri Werurwe 2016 azanwe n’indege ya Loni.

Ladislas Ntaganzwa yavutse mu 1962, yayoboye ibitero byiciwemo abatutsi atanga n’itegeko ryo kubica nyuma ya tariki 8 Mata 1994, nyuma y’uruzinduko uwari perezida Sindikubwaho Theodore yakoreye i Butare akabahamagarira kwica abatutsi.

The Source Post