Urunturuntu ku bizamini byakorewe umurambo wa Pst Maggie Mutesi rushobora guteza impaka zidashira ku byakorerwa indi mirambo

Urukiko rukuru mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwasubitse urubanza rwa Bwana Drake Mugisha aregwamo kwica umugore we amunize. Ni urubanza rukomeje guteza impaka ndende zishingiye ku bimenyetso bikomoka ku bizamini bipimwa ku mirambo hagamijwe kumenya icyateye urupfu.

Abanyamategeko baburana uru rubanza baravuga ko ari ikibazo gikomeye kuko inkiko z’u Rwanda zishingira ku bimenyetso nk’ibyo mu gihe nta nzobere zabyigiye ziri mu Rwanda.

Nk’uko yabitangarije ababuranyi bombi umucamanza mu rukiko rukuru yavuze ko ubusanzwe inteko iburanisha urubanza rwa Bwana Drake Mugisha igizwe n’abacamanza batatu. Ariko ko umwe muri bo mu buryo butunguranye yoherejwe mu butumwa bw’akazi. Bityo ko inteko itaburanisha urubanza ituzuye.

Abanyamategeko bategereje urubanza

Icyagombaga kugibwaho impaka ni ibisobanuro by’abaganga b’inzobere urukiko rwategetse minisitiri w’ubuzima kubashyiraho ngo basuzume ibisobanuro na Raporo bya Dr Lunnette Kyokunda Tumwine. Iyo raporo yayikoze nyuma yo gusuzuma umurambo wa Pastor Maggie Mutesi bivugwa ko yishwe anizwe n’umugabo we Mugisha.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo urukiko rukuru rwategetse ministre w’ubuzima Dr Diane Gashumba gushyiraho abaganga b’inzobere bagaragaza ko haba hari amakosa cyangwa ukuri ku byakozwe na Dr Kyokunda ku murambo wa Mutesi.

Uyu wakoze isuzuma ryabaye ipfundo y’impaka z’urudaca ni umuganga wo mu gihugu gituranyi cya Uganda yavuriraga mu bitaro byitiriwe umwami Faysal. Abanyamategeko bunganira uregwa bavuga ko yakoze ikizamini ku murambo kizwi nka Autopsy atabifitiye ubumenyi n’ububasha bituma biba intandaro yo gufunga Mugisha ubuzima bwe bwose muri gereza.

Mu ibaruwa Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ifiteho Kopi yandikiwe urukiko rukuru igaragaza ko ministre w’ubuzima yashyizeho abaganga batatu. Barangajwe imbere na Dr Gervais Ntakirutimana wo mu bitaro bikuru bya Kaminuza biri i Kigali CHUK, Dr Thierry Zawadi Muvunyi wo mu bitaro bya gisirikare biri i Kanombe na Dr Francois Xavier Hakizimana wo mu bitaro bya Kacyiru.

Mu kuvuga akazi bakoze bigaragara ko bahuye ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2019. Abo baganga batatu ngo bahuriye ku bitaro bya Kacyiru maze basoma banasesengura raporo yakozwe na Muganga Kyokunda Tumwine Lynette ku bikubiye mu byo yabonye yanerekanye mu gihe yasuzumaga umurambo wa Maggie Mutesi.

Nk’uko zibigaragaza izi mpuguke za minisiteri y’ubuzima mu Rwanda zanzura ko amakuru Dr Kyokunda yatanze ku byo yabonye ubwo yasuzumaga umurambo ahagije kugira ngo umuntu ahamye icyateye urupfu gihwanye n’ibyanditse muri raporo.

Bavuga ko keretse iyo haza kuba harafashwe amafoto bakayabaha bakareba niba ibigaragara mu mafoto bihura n’ibiri muri raporo. Basoza bavuga ko ahandi hose nta kibazo na kimwe babonye hagati yo guhuza ibyo Dr Kyokunda yabonye n’icyo yahamije ko cyateye urupfu.

Bivugwa ko Nyakwigendera yishwe anizwe n’umugabo we kuko ngo hari amagufa basanze yangiritse mu gice cyo mu irugu.

Abanyamategeko bunganira Bwana Mugisha uko ari Batatu Me Florida Kabasinga, Me Saad Jash na Me Fred Rwagitare bavuga ko isuzumwa ry’umurambo wa Nyakwigendera ryakozwe n’umuntu utabifite ubumenyi ndetse n’ubushobozi. Ni nyuma yo kwegera indi nzobere bavuga ko asobanukiwe ibyo gupima imirambo hagamijwe kumenya icyateye urupfu.

Babwira urukiko ko Dr Sylvestre Onzivua na we wo muri Uganda yemeje ko ibyakozwe na Dr Kyokunda bitari ukuri kandi ko raporo ye idakwiye gushingirwaho n’inkiko . Ibi byateye umucamanza gutumiza mu rukiko Dr Emmanuel Rudakemwa ukuriye urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo. Muganga Rudakemwa yavuze ko Dr Kyokunda wasuzumye umurambo wa Mutesi ntaho yari yanditse nk’umuganga ufite ubumenyei bwo gupima imirambo hagamijwe kumenya icyateye urupfu bizwi nka Forensic Pathology mu rurimi rw’icyogereza. Ahubwo ko yari umuganga usanzwe. Icyo gihe Dr Rudakemwa yahamije ko ibyo gusuzuma umurambo hagamijwe kumenya icyateye urupfu bidakorwa na buri wese kandi ko bene abo baganga babyize mu Rwanda badahari.

Abanyamategeko bunganira Mugisha barakomeza gukemanga ubumenyi bw’aba baganga batatu bashyizweho na ministre w’ubuzima nk’uko yabitegetswe n’urukiko ngo basuzume ibyakozwe na Dr Kyokunda. Barabakemanga ko na bo batazobereye gupima imirambo hagamijwe kumenya intandaro y’urupfu.

Abanyamategeko barakomeza kugaragariza urukiko impungenge zabo ku makuru yatanzwe n’abo baganga. Baravuga ko ubumenyi bwabo butabemerera gutanga ibisobanuro ku byakozwe na Dr Kyokunda Lynette agamije kumenya icyateye urupfu rwa Pastor Maggie Mutesi. Barasaba urukiko ko abo baganga barugaragariza imyirondoro yabo yuzuye. Barasaba kubonamo impamyabumenyi zabo hakamenyekana ibyo bize n’ibyo urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda rwabahereye uburenganzira bwo gukora. Kuri aba banyamategeko gushingira ku bisobanuro by’aba baganga batatu bashimangira ibya Muganga Kyokunda byaba ari nko gufata ikosa rigakosozwa irindi.

Aba banyamategeko banongeye gusaba urukiko kuzamanuka rukava mu biro rukigerera aho bikekwa ko icyaha Bwana Drake Mugisha aregwa cyabereye.

Maggie Mutesi wabaye intandaro y’izi mpaka yapfuye mu mpera za 2017 ari mu mujyi wa Kigali. Abatangabuhamya bavuga ko na mbere y’urupfu rwe yajyaga agirana amakimbirane n’umugabo we Bwana Drake Mugisha. Mu mwaka ushize wa 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha rumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose. Ni icyemezo yajuririye. Abanyamategeko bamwunganira bakomeza kuvuga ko isuzuma ry’umurambo wa Nyakwigendera ryakozwe n’umuntu utabifitiye ubumenyi n’ububasha bakagumana impungenge ko hari n’ibindi byemezo byinshi byaba byarashingiweho n’inkiko nyamara ngo byarakozwe n’abatabisobanukiwe bagasanga kaba ari akarengane.

Harakomeza kuzamuka igisa n’ihurizo rikomeye kuri iyi ngingo. Birashingira ku kuba ministre w’ubuzima yararangije gushyiraho abaganga b’inzobere bakanemeza ko ibyakozwe na Dr Kyokunda Tumwine wo muri Uganda ari nta makemwa mu gihe urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda rwabwiye urukiko ko atari ku rutonde rw’abaganga bashobora gupima imirambo hagamijwe kumenya icyateye urupfu no kuba urugaga rwaravuze ko mu Rwanda abaganga nk’abo babizobereye kandi babyize ntabahari.

Igihe kandi byagaragara ko ibimenyetso byatanzwe mbere ku murambo wa Pasiteri Mutesi bidashingiye ku kuri na bwo byakongera ukuzamura ugukemanga gukomeye ku bindi bimenyetso byageze mu nkiko bigashingirwaho mu gufata ibyemezo.

VOA