Jenoside: Neretse, Umunyarwanda uri kuburanira mu Bubiligi akurikiranyweho ibihe byaha?

Umunyarwanda Fabien Neretse watangiye kuburanira mu Bubiligi tariki 7 Ugushyingo 2019, uyu mugabo w’imyaka 71 ari kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Bruxelles.

Ni umwe mu banyarwanda baje bakurikira abandi baburanishijwe mu mahanga bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibyaha akurikiranyweho

Akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; kugeza uyu munsi akurikiranwe adafunze.

Mu byaha ashinjwa kandi harimo kurema umutwe w’Interahamwe, kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku musozi wa Mataba mu karere ka Gakenke; ubwicanyi bwabereye muri perefegitura ya Ruhengeri n’iya Gisenyi ndetse n’ubwabereye ku Ndiza yahoze ari Gitarama. Ashinjwa kandi kuranga aho umuryango w’umubiligikazi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana(umunyarwanda) bari bihishe bigatuma bicanwa n’umukobwa wabo Katia mu mujyi wa Kigali.

Neretse ni muntu ki?

Neretse yavukiye mu yahoze ari perefegitura ya Ruhengeri mu mwaka w’1957 ubu ni mu ntara y’amajyaruguru. Yabaye umucuruzi ndetse n’umukozi mu nzego za Leta ya Habyalimana, aba umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakawa (OCIR-Café) hagati y’1989 n’1991. Yabaye kandi umusirikari mu ngabo za Leta aho yari afite ipeti rya Liyetona.

Fabien Neretse

Uko yagejejwe mu butabera

Yafatiwe mu Bufaransa muri 2011, aza koherezwa mu Bubiligi ahanini kubera ko abazamuye ibirego ashinjwa ari ababiligi bo mu muryango wa Claire Beckers wicanywe n’umugabo we Isaïe Bucyana ndetse n’umwe mu bana babo tariki 9 Mata 1994.

Umuryango wa Beckers uvuga ko Neretse ari we waranze aho bari bihishe kugira ngo bicwe.

Yatangiye gukurikiranwa mu 2000, ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatanze impapuro zo kumuta muri yombi zohererejwe Leta y’u Bufaransa na polisi mpuzamahanga (Interpol) muri 2007, hasabwa ko yakoherezwa mu Rwanda.

Yaje gukomeza gushakwa na Leta y’u Bufaransa ariko abanza kubura kuko basanze aho yabaga muri Angouleme mu Bufaransa yarahinduye izina yiyita irya se Fabien Nsabimana.


Muri 2011 nyuma y’iminsi itanu gusa Leta y’u Bubiligi itanze impapuro zo kumuta muri yombi, u Bufaransa bwaramufashe ndetse aza koherezwa mu Bubiligi nyuma y’amezi abiri afungwaho gato aza kurekurwa.

Tariki 4 Nzeri hatangajwe abagize inteko iburanisha y’abantu 12. Urubanza rwe rwatangiye kuri wa kane tariki 7 Ugushyingo 2019. Rwari rugiye guhuzwa n’urw’abandi banyarwanda babiri nabo bari mu bubiligi ari bo Emmanuel Nkunduwimye na Ernest Gakwaya ariko biza kwanga.

Ni ubwa mbere urukiko rw’i Bruxelles mu bubiligi ruburanisha ibyaha bya Jenoside.

Ntakirutimana Deus