RDC: Bosco Ntaganda: Ibyishimo Ituri, gusa bati ‘imyaka 30 azavamo agikomeye’

“Njyewe n’abandi benshi hano twafashwe ku ngufu n’abantube, ibi ndabivugana amarira menshi, turacyababaye cyane kubera ibyo yadukoreye” – umugore wo mu karere ka Ituri aravuga ku gihano cyahawe Bosco Ntaganda.

Abagizweho ingaruka n’ibyaha byahamijwe Bosco Ntaganda mu karere ka Ituli muri DR Congo baravuga ko bishimiye ko yahanwe, gusa bakemeza ko imyaka yakatiwe ari mike.

“Turishimye cyane hano Zumbe, kuko ibintu Bosco Ntaganda yakoze hano ni ukwica abantu, abana bato abagore batwite… yaciye benshi amaguru nunagenda hano urababona ibirema byinshi”.

Uyu ni umugabo wo mu gace ka Zumbe mu ntara ya Ituri wabwiye BBC ko we n’abandi benshi muri aka gace bishimiye ko Ntaganda aryojwe ibyo yakoze.

Bishimiye ko Ntaganda yahanwe ariko baravuga ko igihano yahawe ari gito bagereranyije n'ibyo yakoze
Bishimiye ko Ntaganda yahanwe ariko bavuga ko igihano yahawe ari gito bagereranyije n’ibyo yakoze

Umugore umwe wo muri aka gace yabuze abo mu muryango bishwe n’abarwanyi bari bayobowe na Bosco Ntaganda hagati ya 2002 na 2003.

Avuga ko usibye kumwicira abe we kimwe n’abandi bagore n’abakobwa babafashe ku ngufu.

Ati: “Turacyababaye cyane kubera ibyo yadukoreye, abagabo bacu, abana bacu yarabishe n’ubu amarira aracyari yose”.

Alfred Wilonja Tundula impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu avuga ko urukiko rwakoze neza guhana Ntaganda ariko atakoze ibyaha wenyine rwareba n’abandi bose bagahanwa.

Ituri

Delphin Kapaya inzobere muri politiki yo mu burasirazuba bwa Congo avuga ko we kimwe n’abandi banyekongo benshi ngo babona igihano Ntaganda yahawe ari gito cyane.

Bwana Kapaya ati: “Ntaganda yishe abantu benshi cyane none bamukatiye imyaka 30 kandi ubu amaze irindwi afunze, bivuze ngo asigaranye imyaka 23.

Azasohoka afite imyaka 67 kuri iyo myaka azaba agikomeye maze yidegembye, ibyo rero bizababaza roho z’abantu kubera ibyo yabakoreye, yishe abantu beshi cyane”.

Bwana Kapaya avuga ko abanyekongo bifuzaga ko “afungwa ubuzima bwe bwose kugira ngo bibere abandi isomo kuko igihe azafunguka ibyo yakoze bizaba bikibukwa cyane”.

Bosco Ntaganda afite iminsi 30 yo kujuririra iki gihano yahawe.

Source: BBC