Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya avuga ko iyo abatutsi bihimura ku bahutu u Rwanda ruba rwarazimiye

Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Fabien Neretse rukomeje mu Bubiligi, hari kumvwa abatangabuhamya, Verghaagen Alain, umwarimu muri kaminuza yigenga ya Buruseli avuga ko iyo abatutsi bihimura ku bahutu nyuma ya jenoside u Rwanda ruba rwarazimiye.

Ni mu rubanza Neretse aregwamo ibyaha byibasiye inyokomuntu na jenoside yakorewe abatutsi, ariko bagiye bakangurirwa kutihorera nyuma yuko ihagaritswe ahubwo hakimakazwa inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no kugabanyiriza ibihano binajyana no kubabarira abagize uruhare muri yo ariko bavugishije ukuri.

Ni nyuma yo kumva ibyo Neretse aregwa, abamwunganira n’abahagarariye abaregera indishyi bakavuga; hakurikiyeho kumva abatangabuhamya banyuranye. Nkuko bigenda ahandi basabwa kubanza kurahirira ko bagiye kuvuga ukuri.


Umutangabuhamya wa mbere wumviswe kuwa kabiri taliki ya 12 Ugushyingo yabanje kurahira ko “agiye kuvuga ukuri kose, kandi ntacyo ari buvuge kitari ukuri”. Uyu ni Swinnen Johan wari Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mui Mata 1994 Jenoside itangiye.

Kuwa Gatatu, humviswe abandi batatu, nabo babanje kurahira. Abo ni umunyarwanda Matata Joseph, umubiligi Verhaagen Alain, n’umufaransa Dupaquier Jean Francois.

Matata Joseph, umunyarwanda w’imyaka 67 uba mu Bubiligi , akaba amaze imyaka 2 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru avuga nk’umuntu utarigeze ahirwa n’ingoma n’imwe mu Rwanda, kuko yakunze kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.


Mbere ya Mata 1994, yari umukozi wa ARDHO, umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu. Jenoside yakorewe abatutsi yabaye atari mu Rwanda, kuko yari mu butumwa bw’akazi mu Bubiligi. Agira ati, “Iyo nza kuba mu Rwanda simba nkiriho. Nari mu Bubiligi kuva tariki 12 Werurwe nagombaga gutaha kuya 18 Mata. Umuryango wanjye wari utuye i Kibungo, muri komini Muhazi. Umugore yaratemwe, umukobwa nawe atemwa ijosi, inzu barayisenya”.
Matata avuga ko yagarutse mu Rwanda tariki 22 Nyakanga 1994, yinjiriye i Bujumbura agera i Kigali, nyuma ajya iwe i Kibungo. Ati, “Numvaga ningera i Kigali nzagura umugozi wo kwiyahuza, natahanye na Jean Bosco Iyakaremye. Tugeze i Remera, mpura n’umuntu batemye, ambwira ko yabonye umugore wanjye. Mbwira Bosco yisubirirayo, ngeze i Kayonza, bambwira ko umuryango wanjye uri mu nkambi y’abarokotse i Gahini. Nageze i Gahini saa tanu mpasanga umugore n’abana batanu. Nyuma twimukiye i Kigali, umusirikare adushakira inzu Kabeza, turatuza. Umugore wanjye yahise asubira mu kazi ku iposita”.

Matata Joseph avuga yatangiriye gukora iperereza aho yahoze atuye mbere ku Gitega, aza gusanga “ahabereye intambara hadasa n’ahabereye ubukwe”.Ati, “Hari abantu nabonye ariko abakomeye nk’abacuruzi, abakozi ba Leta ntabo nabonye”.Ngo yahise asaba uburenganzira bwo kuzenguruka ahafungiye abantu hose, avugana n’abakuriye gereza na kasho aho ziri hose. Ati, “Hari tariki 27 Kanama 1994, nabonanye n’umuyobozi adusaba kumubwira ibitagenda, maze niva inyuma. Nti mwaratubohoye, ariko mukosore imikorere. Nongeraho ijambo nti, “nimudakosora nkwijeje ko tuzafatana mu ngoto. Uwo muyobozi yahise aseka aratembagara. Nti munyemerere gusura mabuso za gisirikare, amagereza, kuko hari abantu banyuruzwa. Nasuye abari muri za brigade na za gereza, mu gisirikare na komini biranga.Nabonye bikomeye mpitamo kongera guhunga, tariki 27 Gashyantare 1995”.


Matata avuga ko yari yatangiye ubushakashatsi ku bantu baburirwa irengero, ariko bakaza kubuhagarika butarangiye, akanabishwanira n’incuti ye Iyakaremye bakoranaga.

Iyo abatutsi bihimura ku bahutu u Rwanda ruba rwarazimiye

Umutangabuhamya Verghaagen Alain nawe ati “iyo abatutsi bihimura ku bahutu u Rwanda ruba rwarazimiye”. Uyu mwarimu muri kaminuza yigenga ya Buruseli w’imyaka 60, yageze mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994. Gusa ngo yari asanzwe ahagenda kuva mu 1988.

Ati “MSF Belgique yarampamagaye imbaza uburyo yajya gutabara mu Rwanda. Byasabaga guca i Burundi, bansaba kubayobora, kuko bari bafitanye ikibazo n’ubuyobozi bwaho. Ikipe ya mbere yahereye i Nyamata nasuye insengero, ntakeneye ko haba abahamya cyangwa umunyamakuru. Nari mfite inkotanyi imperekeza, imbwira ko hari umunyamakuru w’umufaransa uhari. Imbwa zaho zari zaramaze kumenyera kurya imirambo, nawe iyo warangaraga yagufataga igitsi. Mu kiliziya ya Nyamata, bateraga gerenade mu madirishya, abahungiyemo bagasohoka, abicanyi bakababonera ku miryango ibiri yari ifunguye. Inyuma mu ishuri rya gatigisimu, babatwitswe bareba. Ntarama na Nyamata imfubyi zandagaye(nk’uko bigaragara muri filimi L’autopsie du Genocide).

Ntizabashaga kuvuga kuko ibyo zabonye byazibagije amazina yazo, hatitawe ku bwoko bwazo. Njye mpagera ziriya mfubyi ntizavugaga. Mu bitaro, amafishi y’abana b’abatutsi bahavukiye yari yaraciwe aratwikwa. Mu nsengero uhasanga amavalisi n’amajerekani, ntawe ujyana ibyo gusenga”.

Uyu mutangabuhamya, avuga ko kuva 1959 byarabonekaga ko kumara abatutsi byo bizaba. Ngo ahubwo hari hagezweho kumara abahutu: Ngurinzira Boniface, Uwiringiyimana Agatha, Joseph Kavaruganda, kuko ari bo bavangiraga imbwirwaruhame za Habyarimana.

Anavuga ko i Nyamata, abagore bahitishwagamo gusambanywa ku ngufu cyangwa bakangizwa ubutazongera kubyara ukundi.Yanzura avuga ko nta byera ngo dee, kuko hari abasirikare ba FPR bihoreye, ariko nta nta mugambi FPR yigeze igira wo kwihimura ku bahutu.Ibi kandi binagarukwaho na Bizimungu Pasteur wari Umukuru w’igihugu, aho muri filimi avuga ko hari abasirikare 60 bahaniwe icyaha cyo kwihorera.Maze Verghaagen Alain ati, “Iyo habaho guhora, u Rwanda ruba rwaramaze gusibangana, iyo abatutsi bihimura ku bahutu u Rwanda ruba rwarazimiye”

Dupaquier Jean Francois, Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’umufaransa, yavutse mu 1946. Yakunze kugenda u Burundi n’u Rwanda anahashaka umugore. Mu 1972 ngo yabonye abahutu b’I Burundi bicwa, naho mu 1973 abona abatutsi bo mu Rwanda bicwa abandi baramenengana.Mu kugaragaza uko Jenoside yateguwe, agaruka ku ijambo rya Perezida Kayibanda yavuze tariki 11 Werurwe mu 1964 yikoma abatutsi.
Mu kugereranya, avuga ko bisa n’ibyabaye ku bayahudi, mu cyo yita Complotisme (gumbimba ibyaha, amakosa).Agaruka ku ikinamico yakinwe I Kigali tariki ya 5 Ukwakira 1990, ubwo mu ijoro abatutsi bishwe bivugwa ngo Inkotanyi zahageze. Indi complot avuga ni iy’ihanurwa ry’indege tariki ya 6 Mata 1994, hagamijwe kuburizamo amasezerano ya Arusha no kurangiza umugambi wo kurimbura abatutsi.


Abajijwe impamvu abaturage bahungaga Inkotanyi, kandi niba zitaricaga, Dupaquier ati, “ ni ubutegetsi bwazibangishaga, ntabwo zicaga mu kigare, bamwe muri zo bihoreye barahanwe. Kagame ni umugabo w’urugamba kandi akunda amahoro. Ahubwo iyo myumvire nayo ni iya gihakanyi”.

Ku isaha y’i saa moya, isaha ya Buruseli (Kigali ni saambiri), nibwo urukiko rusubitse impaka. Iburanisha rirakomeje e kuwa kane , harumwa abakoze iperereza ndetse n’abaganga b’uregwa.

Uko umwe yarangizaga undi avuga ni nako habagaho kujorana hagati y’abatanga ubuhamya, aho Matata yashinjwe n’ubushinjacyaha kwibasira ubutegetsi buriho mu Rwanda aho kurasa ku ntego avuga ku buhamya bwa jenoside, aho bwanasabye ko abantu nkawe batajya bitabazwa ukundi. Verghaagen Alain nawe akanengwa n’abunganira Fabien Neretse ko atatanze ubuhamya nk’inzobere ivuga ihereye ku bushakashatsi cyangwa ibyo yasomye ahubwo ngo yabutanze nk’umujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe (psychologue).

Inkuru The Source Post ikesha Pax Press yohereje abanyamakuru i Bruxelles bo gukurikirana uru rubanza.

Ntakirutimana Deus