Musanze: “Amapingu” yatumye umusore yemera ko yateye inda umwangavu w’imyaka 16, umukobwa aramushinjura

Ubwoba ngo bwatumye umusore w’imyaka 20 yemera ko yateye inda umukobwa w’imyaka 16, ubwoba kandi bwatumye uyu mukobwa yemerera umugenzacyaha ko yatewe inda n’uyu musore, ariko bose imbere y’urukiko barabihakana.

Ni urubanza umunyamakuru wa The Source Post yagiyemo kuwa Kane tariki 24 Ukwakira 2019, ku gicamunsi mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze mu karere ka Musanze.

Ubushinjacyaha buvuga ko umusore yemereye ubugenzacyaha ko yasambanye n’uyu mukobwa inshuro eshatu, ndetse ko n’umukobwa yemeye ko uwo musore ari we wamuteye inda, ariko mu iburanisha bombi barabihakanye bavuga ko batigeze banasambana.

Umukobwa yabajijwe niba azi uwo musore, undi arabyemera. Ku bijyanye n’uko yaba yaramuteye inda arabikana. Avuga ko bagiye bahura baganira ariko ko batigeze basambana ndetse ko n’iyo nda atwite atari iye ahubwo ko yayitewe n’undi yabwiye urukiko izina rye.

Umusore na we avuga ko atigeze asambana n’uwo mukobwa, ahubwo ko ibyo yavuze yabitewe n’ubwoba bw’amapingu yari yambaye bwa mbere.

Ubushinjacyaha buvuga ko bombi babyemereye ubugenzacyaha mu ibazwa. Umukobwa ngo bakaba baramugiye mu matwi ngo abihakane ‘kuko ari muto’.

Uyu mukobwa avuga ko yabyemeye kubera ubwoba akurikije uko bamubazaga agahitamo kubyemera. Umuhungu na we avuga ko yatewe ubwoba n’ukuntu bamufashe bakamwambika amapingu, ubu akaba ‘yitabaza leta ngo imurenganure kuko ngo icyo cyaha atagikoze’.

Umushinjacyaha yasabiye uyu musore igifungo cy’imyaka 20.

Uru rubanza ruzasomwa tariki 28 Ukwakira Saa cyenda mu cyumba cy’uru rukiko.

Hejuru ku ifoto: Umukobwa na nyina na musaza we.

Ntakirutimana Deus