Impunzi z’abanye-Congo ntizumva impamvu zaregwa kurwanya ubutegetsi mu gihugu kitari icyazo

Abantu batanu b’impunzi z’Abanyecongo bari kuburana mu mizi ibyaha baregwa byo kuyobora imyigaragambyo y’impunzi za Kiziba yishwemo 11 muri zo barahakana ibyaha byose bashinjwa.

Aba bari abayobozi b’inkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda, kuwa Kane tariki 24 Ukwakira 2019 baburanishijwe n’urukiko rukuru rwa Rusizi rwari rwimukiye mu mujyi wa Kibuye i Karongi.

Abaregwa ni Maombi Mbangutse Louis wari ukuriye inkambi ya Kiziba n’abandi batatu baburana bafunze, na Clemence Mukeshimana wari umuyobozi wungirije, we ukurikiranywe adafunze.

Ubushinjacyaha bubarega; gukwiza impuha zigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda amahanga, guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda no gukoresha inama n’imyigaragambyo itemewe.

Mu kwezi kwa kabiri 2018 habaye imyigaragambyo y’izi mpunzi, 11 muri zo zarapfuye mu gikorwa cyo guhosha iyi myigaragambyo cyakozwe n’ingabo na polisi.

Mu rukiko, Maombi Louis yiregura, yavuze ko icyaha cyo kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda amahanga ari icyaha kiregwa abanyapolitiki.

Akavuga ko we ari umunyamahanga n’impunzi itamaranira ubutegetsi.

Ku guteza imidugararo, Maombi yavuze ko we n’impunzi bagenzi be icyo bakoze ari ukugaragaza akababaro kabo ko kudahabwa ibibatunga, kutavuzwa no kudahabwa ikarita y’impunzi.

Ku nama n’imyigaragambyo bitemewe Bwana Maombi yireguye ko nk’umuyobozi w’impunzi byari inshingano ze kuganiriza impunzi igihe cyose afite ubutumwa bwo kuzigezaho.

Ahakana icyaha cyo gukoresha imyigaragambyo itemewe.

Itegeko mu Rwanda rivuga ko gukora imyigaragambyo bisabirwa uburenganzira.

Icyumba cy’urukiko cyarimo izindi mpunzi nyinshi zo mu nkambi ya Kiziba zaje kumva urubanza rw’abari abayobozi babo ubu bafunze.

Uyu munsi hireguye Maombi Louis (hagati) na Clemence Mukeshimana, bombi bahakanye ibyo baregwa
Hireguraga Maombi Louis (hagati) na Clemence Mukeshimana, bombi bahakanye ibyo baregwa

Madamu Clemence Mukeshimana wari wungirije Maombi nawe yireguye, avuga ko atabona impamvu barega impunzi kurwanya ubutegetsi mu gihugu kitari icyabo.

Avuga ko bageretsweho ibyaha byo gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo niyo mpamvu ubutegetsi bwakoresheje amasasu mu gutatanya imyigaragambyo yabo.

Inkambi ya Kiziba irimo impunzi zirenga 17,000 yashinzwe mu myaka 20 ishize.

Irimo impunzi ziganjemo Abanyamurenge zahunze ubwicanyi bw’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Mu myigaragambyo y’izi mpunzi, ababarirwa mu bihumbi bavuye mu nkambi berekeza ku biro by’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) mu mujyi wa Kibuye bagaragaza ibibazo byabo.

Bahavanywe ku ngufu z’ingabo na polisi, 11 muri bo barapfuye.

Inzego zibishinzwe mu Rwanda zavuze ko byatewe n’uko izi mpunzi zasagariye abashinzwe umutekano zikoresheje intwaro gakondo.

Uyu munsi humviswe Maombi Louis na Clemence Mukeshimana, urubanza ruzakomeza tariki 07 z’ukwezi gutaha humvwa n’abandi batatu baregwa.

Inkuru The Source Post ikesha BBC.