Rubavu: Abayobozi bane batawe muri yombi bazira sima yari igenewe abatishoboye yangiritse

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi bane b’akarere ka Rubavu, bazira imikireshereze mibi y’umutungo wa rubanda, ni sima yari igenewe kubakira abatiahoboye yaje kwangirika.

Abatawe muri yombi ni Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, umukozi ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’ushinzwe imicungire y’ibiza muri aka karere.

RIB itangaza ko aba bakekwaho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa rubanda wari ugenewe abatishoboye basenyewe n’ibiza

Sima yangiritse

Ni nyuma yuko bitangajwe ko imifuka ya sima 5078 yari igenewe abatishoboye n’abagizweho ingaruka n’ibiza yangirikiye muri aka karere , mu bubiko bw’aka karere. Abo iyi sima yari gufasha bacumbikiwe na leta.

Iyi sima nyangiritse yari yaratanzwe na Ministeri y’ingabo binyuze mu ishami ry’Inkeragutabara mu masezerano n’akarere ka Rubavu. Imaze umwaka mu bubiko kandi yari igenewe kubakira abatishoboye n’abandi baturage basenyewe n’ibiza.

Iki kibazo kimaze kugaragara umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias yavuze ko bashyizeho itsinda ryo gusuzuma imibare y’imifuka yangiritse kugira ngo inzima izakoreshwe hanyuma n’abakoze amakosa bahanwe.

Ati “Ni nka sima zigera kuri 700 zimaze igihe kigera ku mwaka zishobora kuba zarangiritse. Icyo twakoze nk’ubuyobozi bw’akarere twashyizeho itsinda ririmo gusuzuma imiterere y’icyo kibazo vuba aha tuzamenya imibare ya sima zihari zishobora gukoreshwa mu kubakira abatishoboye kuko tuzikeneye mu kubakira abatishoboye inzu zirenga 400 uyu mwaka. Izizaba zarangiritse tuzifashisha amategeko dukurikirane uwabigizemo uruhare’’.

Ibi ariko bitandukanye n’ibyavuzwe ko izi sima zirenga ibihumbi 5.

Nubwo uyu muyobozi avuga imifuka 700 amakuru dufitiye gihamya nuko ari imifuka 5078 .

Sima yangiritse yari ibitse mu nyubako z’ibiro by’ubutaka (ifoto:igihe)

Zimwe mu nzu zari zitegereje inkunga zananiwe kuzura mu gihe inkunga yangirikira mu bubiko( ifoto:Igihe)

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias (ifoto: Igihe)

ND

yafunze Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka @RubavuDistrict, umukozi ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’ushinzwe imicungire y’ibiza muri aka karere.22Rwanda Investigation Bureau@RIB_Rw·8mAba bakekwaho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa rubanda wari ugenewe abatishoboye basenyewe n’ibiza.

RIB yafunze Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka @RubavuDistrict, umukozi ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’ushinzwe imicungire y’ibiza muri aka karere.22Rwanda Investigation Bureau@RIB_Rw·6mAba bakekwaho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa rubanda wari ugenewe abatishoboye basenyewe n’ibiza.