Bidasubirwaho, Ngenzi na Barahira bazafungwa ubuzima bwabo bwose

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, rwemeje ko igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose cyahawe abanyarwanda babiri bahoze bayobora komini Kabarondo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kigumaho.

Abo ni Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe iki gihano tariki 6 Nyakanga 2018.

Iteka ry’uru rukiko ryasohotse tariki 16 Ukwakira 2017 ritangaza ko iki gihano bakatiwe n’urukiko kigumaho kandi mu buryo budasubirwaho kubera uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aba bagabo bari bajuririye iki gihano, ariko uru rukiko ruje rugishimangira, kandi ntigishobora guhinduka kuko ari rwo rukiko rwa nyuma bagombaga kwiyambaza muri iki gihugu.

Urukiko Rukuru rw’i Paris mu Bufaransa narwo rwari rwashimangiye igifungo cya burundu cyari cyarahawe Octavien Ngenzi na Tito Barahira, nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’amezi asaga abiri uru rukiko ruburanisha uru rubanza mu bujurire, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 rwatangaje ko Ngenzi na Barahira bahamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha bya jenoside.

Aba bombi bahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komine Kabarondo basimburanyeho kuyobora ari ba Burugumesitiri hagati ya 1977 – 1994.

Octavien Ngenzi w’imyaka 60 y’amavuko na Tito Barahira w’imyaka 67 baburanye bahakana ibyaha bashinjwa ariko Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwari rwabakatiye igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 4 Nyakanga 2018, Ubushinjacyaha bwasabiye bombi igifungo cya burundu. Umushinjacyaha Frederic Bernardo yavuze ko Barahira yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi na we ubwe arica, ati “Ibiganza bye byuzuye amaraso.”

Kuri Ngenzi, Umushinjacyaha yavuze ko we atishe ariko yatumye abica babishyira mu bikorwa. Umushinjacyaha Frederic yagize ati “We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko.”

Urubanza rwabo ni urwa kabiri ruburanishijwe mu Bufaransa ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (FAR),wakatiwe imyaka 25 mu 2016.

N.D