Umwana umaze imyaka 16 atazi se na nyina akanatwarirwa imitungo yatuye agahinda ke Umuvunyi Mukuru

Ingimbi y’imyaka 16 yitwa Niyongabo Norbert Sage yo mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera yatuye agahinda ke Umuvunyi Mukuru k’imitungo ya nyina yagombaga kuzungura yatwawe n’umugabo washatse nyina , akaba kandi adafite icyangombwa kimwemerera uburenganzira akwiye kuko atanditse mu irangamimerere.

Uyu mwana w’imyaka yagejeje iki kibazo cye ku Muvunyi mukuru kuwa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019, ubwo yasuraga Umurenge wa Kinyababa yakira ibibazo bifitanye isano na ruswa n’akarengane by’abatuye uyu murenge.

Uyu mwana yamusabye ko yamufasha kubona imitungo avuga ko yari iy’umubyeyi we (nyina) wapfuye afite imyaka 3, nyina ngo yayihawe n’ababyeyi be.

Agaragaza ikindi kibazo cy’uko atanditse mu irangamimerere kuko ntawamwandikishije , bityo akaba nta byangombwa afite birimo mituweli n’ibindi ku buryo ngo yabuze n’uburenganzira bwo kuzuza icyangombwa cy’abemerewe gukora ikizamini (bita gususha) byakunze bimugoye. Impamvu ngo ni uko bisaba nimero y’indangamuntu y’umubyeyi kandi ntawe afite. Ntagira kandi icyiciro cy’ubudehe kuko nyirarume umutunze yanze kukimwandikishamo, kuko ngo atari umwana we.

Umuvunyi mukuru yahagurukiye ikibazo mu ruhame

Imbere y’abaturage b’uyu murenge, Umuvunyi Mukuru yakurikiranye iki kibazo yitonze. Yabajije nyirarume w’umwana uko imitungo yatwawe n’uwo mugabo, mu kuganiro n’itangazamakuru aragisobanura.

Ati” Nyirarume yaduhamirije ko nyina w’uwo mwana bamuteye inda akiri umukobwa akaza gushakana uwo mwana ku mugabo witwa Barihuta Emmanuel , umugore aza gupfa, Barihuta aburana imitungo y’uwo mugore, yagombaga kuzungurwa n’uwo mwana…”

Umuvunyi yabajije nyirarume w’uyu mwana niba Barihuta yari yarasezeranye n’uwo mugore, avuga ko batigeze basezerana.

Umuvunyi akomeza avuga ko atabihamya niba barasezeranye cyangwa batarasezeranye. Yatanze inama ko gitifu w’umurenge agomba kubona umwanzuro w’abunzi cyangwa icyemezo cy’urukiko cy’urubanza nyirarume w’uyu mwana yaburanye n’uwo Barihuta.

Yungamo ati “Birashoboka ko urukiko rwavuze ko uwo Barihuta ari we ubaye se w’umwana, byaremejwe n’urukiko yaba afite uburenganzira ku mitungo y’uwo mugore ariko akaba agomba kuyireresha uwo mwana , ubwo yaba abaye se w’umwana.”

Ibikubiye mu mwanzuro w’urubanza hari ibyo bizasubiza.

Murekezi ariko anongeraho ko niba urukiko ntacyo rwavuze “cyaba ari ikibazo gikomeye kubona Barihuta yaraje gutwara imitungo y’uwo mugore we wari umaze kwitaba Imana , kandi atari se w’uwo mwana.”

Umwana yabonye se umwemera

Hari umugabo wemeye ko ari we se w’uwo mwana, yiyemereye ko yari yarateye inda nyina, ku buryo umwana yabwiye The Source Post ko uwo mugabo yavuze vuba aha ko byanditse no ku ikarita ya batisimu yabatirijweho.

Murekezi yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyababa kuzareba icyemezo cy’urukiko rwafashe kuri urwo rubanza rw’imitungo nyirarume w’uwo mwana yaburanye na Barihuta, niba rwaremeje ko Barihuta yemewe nka se w’uwo mwana cyangwa ko atemewe.

Basanze ataremewe nka se w’umwana ngo babaza uwo mugabo wemera ko yateye inda nyina ko amwemera, ubundi amwandikishe mu irangamimerere nka se, umwana afashwe gukurikirana imitungo yari iya nyina Barihuta yatwaye.

Ikindi yongeraho ni uko n’iyo urukiko rwaba rwaremeje ko Barihuta atwara iyo mitungo ngo urubanza ruzongera kuburanwa mu gihe uwo mwana atanditse kuri Barihuta.

Ibibazo by’abaturage byibanze ku mitungo bamwe bavuga ko leta yafashe ubutaka bwabo ikabaguranira aho batemerewe kuyibaruzaho, abo nabo bakaba bafashijwe.

Ntakirutimana Deus