Cyasa wagize uruhare muri jenoside i Kabarondo afatanyije na Ngenzi na Barahira yasabye imbabazi
Habimana Emmanuel bita CYASA, wazengurutse mu yari perefegitura ya Kibungo mu bikorwa bya jenoside yakorewe abatutsi watanze umusanzu mu gushinja abahoze ari Burugumesitiri ba Kabarondo yasabye imbabazi z’uruhare rwe muri jenoside atari azi ko azaryozwa.
We na bagenzi be 16 basabye imbabazi mu ruhame ku ruhare rwabo bagize muri jenoside, igikorwa cyabereye mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma.
Inshuro nyinshi yagaragaje ko ababajwe n’uruhare yagize mu kwica abatutsi. Ibi yabigaragaje ubwo yaragarukaga ku ruhare rutaziguye rwa Ngenzi Octavien (waburaniraga mu Bufaransa) muri jenoside ku ruhare bagize mu bwicanyi bw’abari batuye Kabarondo.
Ndicuza kandi nababajwe cyane n’ibyo twakoreye abatutsi, ku buryo ntashobora guhishira abayigizemo uruhare bose
Aya ni amagambo yavuzwe n’uyu CYASA, izina yitiriwe kubera izina ry’umukino njyarugamba yigishijwe n’Abanyakoreya.
Yavukiye ahahoze hitwa komini Mugesera, perefegitura ya Kibungo, mu 1957. Mu 1994, yari akuriye umutwe w’interahamwe muri Kibungo yose, icyo gihe yashinjaga Ngenzi. Hari mu buhamya yatanze mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho (Vidéoconférence) muri 2018.
Yagize ati” Ni muri urwo rwego, “ibyo mbabwira ni ibyo niyumviye, ni ibyo nahagazeho, ni ibyo niboneye kuri Ngenzi, ndavuga ibyo nzi…Urukiko ni rwo ruzafata umwanzuro”. ….simvuga ngo ngabanyirizwe igihano…nicuza kandi nababajwe cyane n’ibyo twakoreye abatutsi, ku buryo ntashobora guhishira abayigizemo uruhare bose”. Simbikoze rero “mu rwego rwo kwigura”nk’uko avoka wa Ngenzi abitekereza kubera ko “nakatiwe igifungo cya burundu”.
Yakomeje avuga ko usibye inama zitandukanye zitegura jenoside yahuriyemo na Ngenzi, amuzi “asaba inkunga y’abasirikare” bo kujya kwica abatutsi kuri Kiliziya ya Kabarondo ku wa 13 no kuri IGA ku wa 16 mata 1994.
Cyasa yashimangiye ubuhamya yohereje i Paris
Mu rubanza i Paris rwakurikiranywe na Pax Press dukesha amwe muri aya makuru, yemeye uruhare rwe ashinja Ngenzi na Barahira baje gukatirwa burundu. Muri iki cyumweru ubwo yasabaga imbabazi yashimangiraga amagambo yavuze muri ubwo buhamya.
Ari i Rukumberi mu buhamya bwakurikiwe na Flash dukesha amwe muri aya makuru yagize ati ” Mu gusaba imbazi icyo binsigira ni uko bituma umutima wanjye uruhuka kandi n’abanyarwanda bakamenya ukuri kw’ibibi nabakoreye.”
Mu gusaba imbabazi buri wese yavugaga uruhare yagize muri jenoside, abo yishe, yicishije , ndetse n’aho bari agasaba imbabazi.
Uwitwa Bararwanika Vedatse yahagaze imbere y’abo yiciye agira ati “Naraye nishe abantu babiri, nica uwitwa Kiburugutu, nkaba nsaba imbabazi uwitwa Mukangamije Tasiyana na Dansiyana mwene Sebahungu ndamusaba imbabazi nishe mushiki we, musaza we n’umugore we.”
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabwe imbabazi bemeye kuzitanga bagaragaza ko baruhutse intimba mu mutima yo kumenya ababiciye.
Uwitwa Muyoboke Istapini agira ati “Nari ndi hano ntazi umuntu wanyiciye ababyeyi ariko kubera ko namenye ko uriya Bararwanika ariwe wishe data, mama n’abavandimwe byanteye akantu keza ku mutima, umutima wanjye uracyeye.”
Mu myaka 25 ishize bamwe muri aba imiryango yabo bwite ntiyigeze yemera ibyaha bakoze. Hari abk muri iyi miryango bari bazi ko bafunzwe barengana kuko batababwije ukuri, dore ko banaburanye babihakana kuko ababyemeye bagabanyirijwe ibihano.
Hakizimana Jean de Dieu ni umusore w’imyaka 21 mwene Bararwanika Vedatse ufungiye icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi nawe wafashwe nka ruharwa mu kwica umubare munini w’abatutsi mu mirenge wa Rukumberi, Sake n’ahandi.
Hashize ukwezi kumwe abwije ukuri umuhungu we amabi yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hakizimana Jean de Dieu aragira ati “Sinabaga nabihamya kuko yabaga atarabimbwira, ikosa namushinja ni uko atabimbwiye nkarinda ngeza imyaka 21 nta kintu yambwiye.”
Ubuyobozi Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa bugaragaza ko kuba abagororwa bafata umwanya wo kwicuza no gusaba imbabazi abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy’ubutwari kubera ko biruhura umutima kuri bose.
Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza mu Rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, CP Kabanda Jean Bosco avuga ko bafite icyizere ko n’abandi batarasaba imbazi bazatera intambwe bakazisaba.
Aragira ati “Guca bugufi hari ubwo bigaragara nk’ubutwari ku rundi ruhande hari ubwo umuntu bimugora guca bugufi ngo avuge cyangwa akore igikwiye gukoreka, ni uguhozaho kugeza ubwo imibare yacu twifuza ku bantu bacu izazamuka ikagera ku ijana ku ijana.”
Magingo aya harabarurwa abagororwa bagera ku bihumbi 27 bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abamaze gusaba imbabazi z’ibyaha bakoze bagera ku 1800. Hari inzandiko zigera ku 6000 z’abamaze kwemera ibyaha.
ND