Urukiko rwategetse Rayon Sports kwishyura ‘Bakame’ asaga miliyoni 7

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ikipe Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric bita Bakame amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 7 arimo imperekeza, ibirarane by’unushahara we n’ibindi.

Ni mu kirego Ndayishimiye yagejeje kuri uru rukiko arega Rayon Sports mu izina ry’umuyobozi wayo.

Urukiko rwemeje ko amasezerano ya Bakame yasheshwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo rutegeka iyi kipe kumuha indishyi zirimo amafaranga asaga miliyoni 3 n’ibihumbi 600 y’igihembo  cy’igihe amasezerano yari asigaje ngo arangire. Hari kandi miliyoni 2 n’ibihumbi 250 y’ibirarane by’amezi atanu atishyuwe. Aya mafaranga yiyongera ku yandi arimo igihembo cya avoka, amagarama y’urubanza n’ibindi.

Ndayishimiye yahoze ari kapiteni w’iyi kipe nyuma aza kumara igihe adakandagira mu kibuga, nyuma yo kuvugwaho kugambanira iyi kipe. Yaje kujya mu ikipe AS Vita club yo muri Congo Kinshasa.

Icyemezo cy’urukiko

Ndayishimiye Eric “Bakame” uheruka gutandukana na Rayon Sports yasinyiye mu ikipe ya AFC Leopards iri mu cyiciro cya mbere muri Kenya amasezerano y’imyaka ibiri, guhera mu Gushyingo 2018.

Ndayishimiye Eric Bakame yavuye muri Rayon Sports mu buryo bugoranye agera muri AFC Leopards ikipe ihora ihanganye na Gormahia FC mu gushaka ibikombe bya shampiyona kuko kuri ubu ibitse ibikombe 13 bya shampiyona mu gihe Gormahia FC ibitse ibikombe 17.

Ndayishimiye Eric Bakame w’imyaka 30 y’amavuko yakiniye amakipe arimo; Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports mbere yo kugana muri AFC Leopards aho ari gufatwa nk’umucunguzi mu izamu ryabo ryari ryugarijwe n’amashoti.

Ntakirutimana Deus