Ikipe yirukanywe mu cyiciro nyuma yo gutsindwa ibitego 20 ku busa

Ikipe ikina muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya gatatu mu Butaliyani yirukanwe muri iki cyiciro nyuma yaho ku cyumweru ikinishije abakinnyi barindwi ikananyagirwa ibitego 20-0.

Abakinnyi barindwi bose Pro Piacenza yakinishije ubwo yakinaga n’ikipe ya Cuneo bari ingimbi, ndetse kapiteni wayo Nicola Cirigliano w’imyaka 18 y’amavuko yakinaga anabifatanya no kuba umutoza nk’uko BBC yabyanditse.

Mbere y’uwo mukino wo ku cyumweru, iyi kipe yari imaze kunanirwa kwitabira imikino itatu ya shampiyona.

Iyi kipe yari ku mwanya wa nyuma mu itsinda A ku rutonde rw’agateganyo rw’iyi shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Butaliyani izwi nka Serie C, yugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’amikoro ndetse yananiwe guhemba abakinnyi n’abakozi bayo.

Umukinnyi wa munani ntabwo yashoboye gukina uwo mukino wo ku cyumweru kuko yari yibagiwe ibyangombwa bye, ndetse ushinzwe ubugororangingo muri iyo kipe na we yaje kwinjira mu kibuga nk’umusimbura.

Ku wa mbere, ubuyobozi bwa shampiyona bwanzuye ko bamwe muri abo bakinnyi barindwi nta byangombwa bari bafite bibemerera gukina, nuko bwirukana iyi kipe muri iyi shampiyona y’icyiciro cya gatatu.

Ubu buyobozi bwahaye kandi ikipe ya Cuneo intsinzi y’ubuntu y’ibitego 3-0.

Ubu buyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Butaliyani buzwi nka Lega Pro, bwanaciye Pro Piacenza amande y’ibihumbi 20 by’ama-Euro – ni ukuvuga arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda, bunenga icyo bwise “imyitwarire itakwihanganirwa” y’iyo kipe.

Bwanavuze ko kandi uwo mukino wari “ikinamico” kandi wari “uteye ubwoba cyane”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani ryavuze ko ibyangombwa by’iyo kipe byateshejwe agaciro kubera “kurenga bikomeye ku mategeko kwabaye mu mukino wahuje Cuneo na Pro Piacenza, kwiyongera ku bindi byagaragaye byo kunyuranya n’amategeko”.

Ntakirutimana Deus