U Rwanda, igihugu rukumbi mu karere kizasigara cyifashe mapfubyi mu mikino ya CAN 2019

Ikipe ishingiye ku bana b’Abanyarwanda bakuriye muri APR Fc n’abana barwo bakina mu mahanga ntabwo babashije kubona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera mu Misiri muri 2019.

U Rwanda ruzasigara mu karere rwifashe mapfubyi, mu gihe mu gihe ibindi bihugu byo mu karere bikikije u Rwanda byose bizitabira iyi mikino.

U Rwanda ni igihugu cya kane mu byitwaye nabi muri iyi mikino y’amajonjora yabonye amanota 2 kuri 18, rwanganyije imikino ibiri rutsindwa 4, irimo uwo batsinzwe na Cote d’Ivoire kuwa Gatandatu ibitego 3-1.

U Burundi, Uganda, Tanzania na Congo Kinshasa bizitabira aya marushanwa kuko byabonye amanota yasabwaga. U Rwanda nirwo rutabonye itike mu karere.

Bamwe bavuga ko ukutabona itike k’u Rwanda biterwa n’imitegurire y’ikipe idahwitswe. Ni ikipe idakina imikino ya gicuti, ikipe y’abakinnyi basa n’abahurira muri iyi mikino gusa.

Umutoza Hassan avuga ko nta gishya yiteze ku Mavubi, harimo imitegurire y’iyi kipe nirwo rwego rwa nyuma rw’umupira ruba rushoboka.

Agereranya ikipe y’igihugu na kaminuza. Ati ” Fata umwana umusimbutse ahite ajya muri kaminuza ataraciye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ntabwo azakora muri kaminuza.”

Uganda abakinnyi bava mu marushanwa y’amashuri (interscolaire) bakagenda bazamuka, mu gihe mu Rwanda usanga n’iyi mikino yarapfuye, irangwa n’ikimenyane, gutira abakinnyi basa n’abakomeye bakavangira abana bakizamuka na za ruswa.

Mu Burundi, usanga abakinnyi bahora bitoza ku masaha atandukanye, uwigaragaje agakina mu masaha ya nimugoroba, agatoranywa nk’umukinnyi uzamuka.

Umupira urafunguye niyo mpamvu bikwiye ko impano utabona mu Rwanda uyishakira mu kindi gihugu. Kwagura imipaka abihuza no muri 2004 ubwo ikipe y’u Rwanda yagiye muri CAN harimo abanyamahanga n’abanyarwanda barimo na Canisius, Jimmy Gatete, Mulisa, Karekezi. Ni ikipe yakinishaga abanyamahanga bigatuma nta mukinnyi w’umunyarwanda upfa kumenera mu makipe nka APR na Rayon Sports, bigatuma bakora cyane bagakinira Amavubi bashoboye.

Muri Etincelles ngo umunyarwanda wabonagamo umwanya yabaga ari umukinnyi ubashije kumenera mu banyamahanga  yabaga akomeye.

Haruna Niyonzima muri APR Fc aho yigaragarije ngo abikesha kuba yarahanganye n’abakinnyi bakomeye b’abanyamahanga batumye aba umukinnyi ukomeye.

Hatangwa urugero rw’amakipe akomeye i Burayi afite abakinnyi yagiye avana mu bindi bihugu cyane Afurika.

Kazungu Claver umuvugizi wa APR fc idakinisha abanyamahanga avuga ko nta mukinnyi w’umunyamahanga ukina  muri Uganda. Abwirwa ko bategura neza abakinnyi guhera mu mashuri, ibidakorwa mu Rwanda.

I Burundi ngo usanga hari abanyamahanga bavukiyr muri Congo Kinshasa nabo bakinishwa mu ikipe y’igihugu.

Abakinnyi batatu b’abanyamahanga mu mukino wo cyiciro cya mbere nabo ngo usanga ari bake, kuko batanahabwa amahirwe yi gukinira amavubi.

Ababirebera hafi bavuga kuva igihe ikipe ya APR Fc ifatiye umwanzuro wo kudakinisha abanyamahanga, iby’intsinzi y’Amavubi byahumiye ku mirari guhera uwo munsi.

Umutoza Harora wa Etincelles abon ko Amavubi adafite ubunararibonye mu gukina, kuko usanga harimo abana bakinnye imikino mike.

Hari n’ababona gukinish abanyarwanda byatanga umusaruro ku bana bumva ko bashyigikiwe, amafaranga y’u Rwanda adatwawe n’abanyamahanga.

Abakinnyi bo mu Rwanda kuba badafite abakyanama nabyo bituma Amavubi atabona umusaruro.

Kamanzi Karim wakiniye Amavubi avuga ko ababazwa nuko ibihugu byo mu karere bidafite icyo birusha u Rwanda bijya muri aya marushanwa u Rwanda rugasigara. Asanga abakinnyi badakora kandi bafite ibikenewe byose.

Hari kandi abakomoza ku batoza Amavubi nabo badashoboye, kubera ko nta bumenyi bukwiye babona. Hari kandi ihindahurika rya hato na hato ry’abatoza bituma badatanga umusaruro. N’ubuyobozi bwa Ferwafa nabwo budatanga umusaruro ku Mavubi, ariko ugasanga nta murongo w’ibikorwa bya siporo bagaragaza.

Usanga abiyamamaza kuyobora FERWAFA basezeranya ko bazazamura umupira w’abana ariko ngo bageraho ugasanga ntacyo bakoze.

 

 

Ntakirutimana Deus