Rayon Sports iratwara 7 bahoze muri APR yatwaye 4 bashobora guherekezwa na Robertinho

Ikipe ya APR fc iravugwaho kugura abakinnyi 4 bahoze muri Rayon Sports bakunze guhangana, mu gihe iyi kipe nayo igiye gusinyisha 7 bakomoka muri APR fc, birakekwa ariko ko APR yanasinyisha umutoza wa Rayon sports.

Abari ku isonga binjiye muri APR harimo Manishimwe Djabel abafana ba Rayon Sports bari kwita umugambanyi kuko ngo yababeshye ko agiye kujya muri Gor Mahia yo muri Kenya bakongera kumubona yambaye imyambaro y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu mukinnyi avugwaho kuzana umuyobozi wa baringa wo muri Gol Mahia ngo amusinyire muri Rayon sports kugirango ayisohokemo nk’imuguze.

Abandi bagiye muri APR ni Manzi Thiery, Mutsinzi Ange na Niyonzima Olivier bakunze kwita Sefu.

Rayon sports nayo yavanye abo barindwi ku rutonde rw’abakinnyi 16 APR yasezereye. Ikaba igomba kubasinyisha uyu munsi dore ko igomba gutanga muri CAF urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino itandukanye cyane mpuzamahanga bitarenze kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Abo isinyisha nk Nizeyimana Milafa ukina mu kibuga hagati, Nshimirimana Imran, Rugwiro Hervé, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves.

Aba bakinnyi bariyongera ku bo isanganywe n’abo iherutse kugura barimo Niragire Said yaguze muri Mukura ubwo yari agiye i Kigali gusinyira Police fc ariko byanavugwaga ko yashoboraga no gusinyira APR fc. Yaguze kandi na Ciza Hussein na we yavanye muri Mukura Vs.

Robertinho ashobora gutwarwa na APR

Nubwo urebeye ku mibare Rayon sports ari yo ifite abakinnyi benshi bavuye muri APR fc, iyi kipe ishobora kubabaza Rayon iyitwara umutoza wayo Robertinho.

Amakuru akekwa ni uko APR yamutwara nyuma yuko yemereye Rayon Sports gukomeza kuyitoza ariko akaba akeneye ko ahabwa itike imuvana iwabo muri Bresil.

Robertinho ushaka gutoza ikipe ikomeye arifuza kuvana abakinnyi babiri iwabo, abo nabo ni Rayon sports igomba kubishyurira itike y”indege. Ikibazo cyayikomerera ariko ni uko abo bakinnyi bagomba kubanza kugeragezwa, bikaba byagorana basanze batari ku rwego rwo gukinira iyi kipe nk’uko byagendekeye Da Silva uherutse gusezererwa muri yo.

Ntakirutimana Deus