Cimerwa igiye gusura abana b’i Rutsiro bagaragaye bambaye imyenda-mpapuro iriho ibirango byayo

Ikipe y’abana bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bagaragaye ku ifoto bambaye imyenda ikoze mu mpapuro zivamo sima ya Cimerwa Ppc basezeranyijwe ko bagiye gusurwa n’uru ruganda.

Iyi foto yagaragaye ihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga uyu munsi. Abayibonye basaba ko Cimerwa yabafasha indoto zabo zikaba impamo.

Aba bana bifotoje bahagaze nk’uko abakinnyi b’amakipe y’umupira w’amaguru ahagarara iyo ari kwifotoza. Bari bambaye imyenda isanzwe imbere, inyuma bambaye impapuro za sima badodesheje mu buryo bw’imyenda abakinnyi bambara iyo bari mu myitozo cyangwa iyo bategereje kujya mu kibuga mu mukino w’umupira w’amaguru. Iyi myenda iba idoze nk’amasengeri.

Ababonye aba bana n’imyambaro bambaye bise ikipe yabo Cimerwa fc, bahereye kuri izi mpapuro n’ibirango bya sosiyete Cimerwa Ppc bizigaragaraho imbere.

Ubutumwa bwa Cimerwa

Ntibyatinze, iyi sosiyete yemeye ko igiye kubasura mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Ni mu nyandiko yacishije ku rukuta rwayo rwa twitter bugira buti ” Kuri uyu wa gatandatu , itsinda ryacu riasura aba bana bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu, kandi turateganya kubayera ingabo mu bitugu ku bushake bwabo.”

Ubu butumwa abantu babusamiye hejuru bagaragaza ko babyishimiye ku buryo ahagana saa tanu n’igice z’ijoro abantu 341 bari bamaze gukanda aho kwishimira ikintu hari akamenyetso k’umutima, 85 babusangije abandi naho 24 babutanzeho ibitekerezo by’uko babwishimiye.

Iyi sosiyete rukumbi ikora sima mu Rwanda inazwiho kugira uruhare mu bikorwa by’urukundo ifasha abatuye ahari icyicaro gikuru cyayo, i Bugarama muri Rusizi n’abo ijya isura.

Icyakora ntabwo imenyerewe mu bikorwa by’umupira mu Rwanda. Iramutse ifashije abana bana bakavamo abawumenyekanamo yaba ari intambwe idasanzwe itewe.

Ntakirutimana Deus

Email: deunta4@gmail.com