Umutoza wa Rayon Sports abaye uwa 8 wirukanwe muri 16 batoza mu cyiciro cya mbere

Ikipe Rayon Sports yasezereye Javier Martinez Espinoza, umunya-Mexique wari umutoza wayo guhera mu mezi atatu atangiye kuyitoza, abaye uwa 8 wirukanwe uyu mwaka muri 16 batoza mu cyiciro cya mbere.

Uyu mutoza biravugwa ko yaba azize gutsindwa na APR fc ikipe ihora ihanganye na Rayon Sports ku binyanye n’intsinzi, iherutse kuyitsinda ibitego 2-0. Ikindi kivugwa ni ukuba yaranze gukinisha umukinnyi iyi kipe yafataga nk’umucunguzi wayo kuri uyu mukino. Uwo ni umunye-Congo ukina hagati Kakule Mugheni Fabrice. Ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakinnyi bari bamusabye kumukinisha ariko ntiyabikozwa.

Ibi byatumye iyi kipe yisanga ku mwanya wa 3 n’amanota 31 ikaba irushwa na APR fc ya mbere amanota 6, iri ku mwanya ikurikirwa na Muhanga fc ikipe iri kwitwara neza muri iyi minsi.

Uyu rero ushobora kuba ari umwe mu myanzuro ikomeye umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yasezeranyije abantu mu gihe batsindwa na APR fc.

Uyu mutoza yari afite amasezerano y’umwaka umwe.

Espinoza nk’umutoza mushya ku masezerano y’umwaka umwe. Yari amaze gutoza iyi kipe imikino 15, atsindamo 9, anganya 4, atsindwa 2 irimo uwa APR fc na Sunrise FC yamutsindiye i Nyagatare bahimbye Golgota cyangwa ku kibihanga.

Espinoza w’imyaka 47 y’amavuko yigeze gutoza ikipe Vipers yo muri Uganda mu mwaka ushize, naho arirukanwa biturutse ku myitwarire yamuvugwagaho. Iyi kipe yari amaze kuyitoza mu gihe gisaga amezi ane.


Umutoza watozaga Rayon Sports

Rayon Sports yirukanye uyu mutoza nyuma ya Robertinho, wabanjirije abandi, ikaba ishobora gutera ikirenge mu cya Zamarek imaze kwirukana abatoza 14 mu myaka itanu. Mu Rwanda abatoza 8 muri 16 bahatoza uyu mwaka bamaze kwirukanwa mu cyiciro cya mbere cya shampiyona.

Ntakirutimana Deus