Rayon Sports yahawe ibihano bikomeye

 
Ikipe Rayon Sports yahaniwe kutitabira imikino y’irushanwa ry’ubutwari ryabaye muri uyu mwaka.

Komite nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa (Rwanda Football Federation) yateriye mu nama yo kwiga ku kibazo cya Rayon Sports cyo kutitabira iyi mikino tariki 7 Gashyantare 2020.

Iyi kipe baje gusanga itarubahirije sitati igenga abanyamuryango ba Ferwafa mu ngingo ya 12 igena ko kutubahiriza amabwiriza ku munyamuryango bimukururira ibihano.

Mu mabwiriza ya Ferwafa harimo ingingo zivuga ko abanyamuryango ba Ferwafa bagomba kwitabira amarushanwa ya ferwafa, caf na fifa n’andi marushanwa yateguwe na ferwafa.

Ni muri urwo rwego, ferwafa ishingiye ku ngingo ya 60 igenga amarushanwa yafatiye Rayon Sports ibihano bikurikira:

1. Rayon Sports yahagaritswe kuzitabira irushanwa ry’ubutwari riteganyijwe mu 2021.
2. Rayon Sports ihanishijwe kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw

3. Rayon sports ibujijwe gutegura no kugira uruhare mu mikino y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga ya gicuti mu gihe cy’amezi 12.

Rayon Sports ivuga ko ititabiriye iyi mikino kubera ko yangiwe gukinisha abakinnyi bashya yari yaramaze gusinyisha. Ibyo byatumye isimburwa na Kiyovu Fc.

Ntakirutimana Deus