Amasezerano Robertinho yasinyiye Rayon sports avuze iki?

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho ukomoka muri Brazil yongerewe amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2018-2019 muri Nyakanga 2019 mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko yari asoje amasezerano yari yahawe akigera muri iyi kipe muri Kamena 2018.

Uyu mutoza yashyize umukono ku masezerano tariki 27 Ukuboza 2018 akaba agiye gutoza iyi kipe ya Rayon Sports igihe kingana n’amezi 7 nk’uko The Source Post ibikesha Imvaho Nshya.

Roberto yari yahawe amasezerano y’amezi 6 nyuma yo gusimbura Ivan Minaert muri Kamena 2018. Uyu mutoza yahawe ikipe ya Rayon Sports iri mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018” ayifasha kugera muri ¼ .

Gusa Roberto ntabwo yabashije kongera guhesha ikipe ya Rayon Sports itike yo kwitabira imikino y’Afurika ya 2018-2019 kuko yananiwe kwegukana igikombe cy’Amahoro 2018 aho yatsinzwe na Mukura ku mukino wa nyuma.

Roberto ntabwo yatangiye neza shampiyona ya 2018-2019 kuko kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports mu mikino 11 yatsinzwe imikino 4 inganya umukino umwe itsinda 6. Muri iyi mikino yatsinzwe harimo umukino wa Mukura, Kiyovu, APR FC ndetse na Police FC amakipe yose ahanganiye igikombe na Rayon Sports.

Ni amasezerano y’igihe gito kigaragaza  ko uyu mutoza yaryohewe na Rayon sports ukurikije uko amakipe akomeye yamushakishaga, ariko akaba atayiha umutima we ukurikije igihe gito yasinye.

Aya masezerano ayasinye nyuma y’uko byari byavuzwe ko yagoye ikipe Rayon Sports kuko amasezerano ye yarangiye tariki 24 Ukuboza 2018 ibiganiro byo kuyongera ntibyagenda neza kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko yabagoye kuko yifuzaga amafaranga menshi aho umushahara we n’ibindi byagombaga kumutangwaho byageraga hafi ku bihumbi 10 by’amadorali ni ukuvuga asanga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Ibi ni byo byatumye tariki 26 Ukuboza 2018, Rayon Sports yari yafashe ikemezo cyo kuvugana n’umutoza Casa Mbungo Andre ariko nawe ntibumvikana.

Umutoza Roberto bikaba bivugwa ko yemeye kugabanya umushahara we ukagera ku bihumbi 4,5 by’amadorali ni ukuvuga asaga miliyoni 3 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Rayon Sports yanasinyishije Higiro Thomas usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu mu ikipe y’igihugu akaba yatozaga mu ikipe ya AS Kigali asimbuye Ikamba Mpinu Lems uzwi Nkunzingoma Ramadhan weguye ku mirimo nyuma y’umwaka n’igice atoza abanyezamu b’ikipe ya Rayon Sports kuko yayigezemo muri Nyakanga 2017.

Iyi kipe ikaba igomba no gushaka umutoza wungirije aho havugwa ko bifuza Saidi Abedi Makasi wakiniye ikipe y’u Rwanda “Amavubi” ubu akaba ari umutoza wungirije muri Espoir FC gusa mu gihe bitaba bikunze ngo iyi kipe ishobora gufata Hitimana Thierry wari umutoza mukuru wa Biashara United yo muri Tanzania akaba yaramaze kwirukanwa.

N.D