Urukiko rwasheshe igihano cyo gufunga Ignace Murwanashyaka wari perezida wa FDLR

Mu Budage urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Karlsruhe rwasheshe igihano cyo gufungwa imyaka 13 Umunyarwanda Ignace Murwanashyaka wari perezida wa FDLR. Urukiko rwavuze ko urubanza rw’ibanze rurimo amakosa yo mu rwego rw’amategeko.

Murwanashyaka n’uwari umwungirije, Musoni Stratton, bakatiwe bwa mbere mu kwezi kwa cyenda 2015. Baregwaga ko, n’ubwo bari mu Budage, bayoboye ibyaha by’intambara bwakozwe mu ntara ya Kivu ya rurugu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu 2009 n’umutwe FDLR bategekaga nk’uko bitangazwa na VOA.

Musoni yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani n’urukiko rw’ibanze ruri mu mujyi wa Stuttgart. Urukiko rukuru rw’i Karlsruhe, nk’uko tubikeshya ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, rwagumishijeho igihano cya Musoni Straton.

Muri Nzeri 2015 nibwo Murwanashyaka na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n’urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 n’umunani, bashinjwa kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.

Mu gihe igihano cyari cyakatiwe Musoni cyemejwe, imyaka Murwanashyaka yagombaga gufungwa yo yakuweho kubera ko umwanzuro wafashwe na ruriya rukiko rwamukatiye yagaragayemo amakosa.

Rwemeye kandi icyifuzo cy’ubushinjacyaha, rutegeka urukiko rw’i Stuttgart gusubira gusuzuma ikirego, ariko noneho rukareba n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nabyo baregwaga, hejuru y’iby’intambara.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko Ignace Murwanashyaka yayoboye FDLR kuva mu 2001 aho yakoreshaga amazina ya Mihigo.

Yatangiye gushakishwa n’u Rwanda mu 2005 kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho ndetse afatirwa ibihano bitandukanye n’Umuryango w’Abibumbye. We na Musoni batawe muri yombi mu 2009 mu Budage, bashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Urukiko rwasheshe igihano cyo gufunga Ignace Murwanashyaka wari perezida wa FDLR

  1. this article is poorly written, there should be as more details as possible bkz it’s mixing two ✌ individuals

    hasheshwe ibya nde, kubera iki?
    bazasubirwamo ibya nde?
    kubera iki undi?

Comments are closed.